Diamond Platnumz yatuye indirimbo Zari Hassan, avuga impamvu afite umwanya wihariye mu buzima
Umuhanzi ukomoka muri Tanzania wanditse izina muri Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko Zari Hassan azahorana umwanya wihariye mu buzima bwe kubera ko yamuhaye umugisha w’abana babiri.
Ibi uyu muhanzi yabivugiye mu gitaramo yaraye akoreye muri Uganda aho Zari akomoka nubwo yibera muri Afurika y’Epfo.
Ubwo yari ageze ku rubyiniro, Diamond Platnumz yavuze ko hari indirimo y’urukundo agiye kuririmba kandi akayitura Zari Hassan.
Yagize ati "ndashaka kuririmba iyi ndirimbo kandi iyi ndirimbo nkaba nyituye mama w’abana banjye."
Yakomeje avuga ko impamvu ari uko ari we mugore babyaranye mbere kandi, bikaba byaramubereye nk’umugisha.
Ati "muzi impamvu? Yampaye umugisha w’abana babiri beza, Litiffah na Nillah, ndabakunda cyane. Murabizi nibo bana banjye ba mbere, sinzi niba muzi iyi indirimbo, ndifuza ko mwamfasha tukaririmbana."
Yahise aririmba indirimbo y’umuhanzi w’umugande, Aziz Azion yise ’Nkumira Omukwano’.
Ubwo yagera muri iki gihugu ku wa Kane w’iki cyumweru, Diamond yavuze ko abana be yabyaranye n’uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda ariko uba muri Afurika y’Epfo, batazi ko yatandukanye na nyina, gusa ngo arabizi neza ko igihe kizagera bakamenya ukuri.
Atangaje ibi mu gihe Zari Hassan we imyiteguro y’ubukwe igeze kure n’umugabo we baheruka gusezerana imbere y’idini ya Islam, Shakib Lutaaya.
Ibitekerezo