Nyuma y’iminsi mike atandukanye na USM Khenchela yo muri Algeria, Manishimwe Djabel yamaze kwerekanwa mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yo muri Iraq.
Mu ijoro ryakeye ni bwo iyi kipe yashinzwe mu 1931 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo yahaye ikaze uyu mukinnyi w’umunyarwanda.
Tariki ya 1 Gashyantare 2023 ni bwo USM Khenchela yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi 3 barimo na Manishimwe Djabel ukina inyuma ya ba rutahizamu abafasha gushaka ibitego.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 3 Gashyantare 2024 ni bwo iyi kipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yemeje ko yamaze kumvimana na we.
Al-Quwa Al-Jawiya ni imwe mu makipe afite amateka akomeye muri Iraq aho ifite ibikombe 7 bya shampiyona.
Manishimwe Djabel abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri Iraq nyuma ya Usengimana Faustin usanzwe ukinayo.
Manishimwe Djabel yanyuze muri SEC mbere yo kwerekeza mu Isonga baje gutandukana muri 2014 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports, batandukanye 2019 yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza mu 2023 ari nabwo batandukanaga agahita ajya muri Mukura VS yakiniye igihe gito ahita yerekeza muri USM Khenchela yakiniraga kugeza uyu munsi.
Ibitekerezo