Siporo

Djihad Bizimana yabonye ikipe nshya

Djihad Bizimana yabonye ikipe nshya

Umukinnyi w’umunyarwanda, Bizimana Djihad yamaze gusinyira ikipe ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC yo muri Israel.

Muri Gicurasi 2023 nibwo ikipe ya KMSK Deinze mu Bubiligi yatangaje ko atazakomezanya na Bizimana Djihad wari ugeze ku mpera z’amasezerano ye ariko kubera ibibazo yagiranye n’ubuyobozi akaba atarakinnye umwaka wa nyuma w’amasezerano ye, yawumaze yitoreza mu bato.

Uyu mukinnyi wari umaze iminsi mu Rwanda akaba yamaze kubona ikipe nshya ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Israel.

Ambasaderi Ron Adam wari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda akaba ari watangaje bwa mbere ko uyu Djihadi yerekeje muri Israel.

Ati "nakiriye kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad uzerekeza muri Israel mu ikipe ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC, ndakwifuriza amahirwe masa."

Bizimana Djihad yavuye mu Rwanda muri 2018 yerekeje mu Bubiligi mu ikipe ya Waasland Beveren nyuma y’imyaka 3 baje gutandukana yerekeza muri KMSK Deinze ari nayo baheruka gutandukana.

Amb Ron Adam ni we watangaje ko Djihad yabonye ikipe muri Israel
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top