Siporo

Djihad igikombe gikomeje kumucika, Fiacre biranga, Lague akomeje guhunga ikibuga - Uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye

Djihad igikombe gikomeje kumucika, Fiacre biranga, Lague akomeje guhunga ikibuga - Uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye

Zari impera z’icyumweru nziza ku makipe amwe n’amwe akinamo Abanyarwanda hanze ya rwo, ni mu gihe abandi byanze ndetse abakinnyi nka Byiringiro Lague bakomeje kubura umwanya wo gukina.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Bizimana Djihad - Kryvbas FC

Bizimana Djihad yinjiye mu kibuga ku munota wa 37 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine baganyijemo na Rukh 1-1ejo hashize ku Cyumweru. Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 48, Shakhtar Donetsk ya mbere ifite 58.

Hakim Sahabo - Standard Liege

Hakim Sahabo yakinnye iminota 90 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 12 Mata 2024 mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Standard de Liège yanganyijemo na Sint-Truidense V.V 3-3.

Maxime Wenssens - Royale Union Saint-Gilloise

Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye yatsinzwemo na Anderlecht 2-1. Mu itsinda ry’amakipe ahatanira igikombe, iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n’amanota 35, Anderlecht ya mbere ifite 38.

Gitego Arthur - AFC Leopards

Gitego Arthur ejo hashize yabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya AFC Leopards yatsinzemo Posta Rangers 1-0. AFC Leopards iri ku mwanya wa 8 n’amanota 38 ni mu gihe Gor Mahia ya mbere ifite 54.

Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge- Gor Mahia

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Gor Mahia ya Papy na Emery muri Kenya yatsinze Nzoia Sugar 3-1 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya. Iyi kipe ni yo iyoboye urutonde n’amanota 54.

Mugisha Bonheur Casemiro - AS Marsa

Muri shampiyona ya kamarampaka mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Mugisha Bonheur Casemiro yakinnye iminota 90 mu mukino ikipe ye ya AS Marsa yatsinze 2-1 US Ben Guerdane. Iyi kipe ifite amahirwe menshi yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ari iya nyuma mu makipe 8.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende - FAR Rabat

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yabanje mu kibuga akina iminota 70 mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat mu cyiciro cya mbere muri Maroc yatsinzemo Wydad 1-0. Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n’amanota 61.

Meddie Kagere - Namungo FC

Ejo hashize ku Cyumweru, Meddie Kagere yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Namungo FC mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yatsinzwemo na Azam FC 2-0.

Nyuma y’umunsi wa 19, Namungo FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 23, Yanga ya mbere ifite 55.

Ntwali Fiacre - TS Galaxy

Umunyezamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro cya mbere, Ntwari Fiacre yari yabanje mu kibuga ejo hashize ku Cyumweru mu mukino wa 1/4 cya Nedbank Cup batsinzwemo na Chippa United 2-0.

Rwatubyaye Abdul - FC Shkupi

Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye ejo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yatsinze Makedonija 3-1. Ubu iyi kipe ni iya kabiri n’amanota 54, Struga ya mbere ifite 55.

Yannick Mukunzi & Byiringiro Lague- Sandvikens IF

Yannick Mukunzi ugifite imvune na Byiringiro Lague udahagaze neza muri iyi minsi, ntabwo bari mu bakinnyi baraye bifashishijwe na Sandvikens IF mu mukino w’icyiciro cya kabiri muri Sweden aho batsinzwe na Trelleborgs FF 1-0. Nyuma y’umunsi wa 3 iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 3, Landskruna ya mbere ifite 7. Ubaye umukino wa kabiri wikurikiranya Lague adakandagira mu kibuga.

Gefle IF ya Rafael York ikaba iri bukine is umukino wa yo w’umunsi wa 3 uyu munsi na Degerfors.

Nshuti Innocent - One Knoxville

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024, Nshuti Innocent yabanje mu kibuga akina iminota 89 mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikipe ye ya One Knoxville yatsinzwemo na Union Omaha 1-0. Nyuma y’umunsi wa 4 iyi kipe iri ku mwanya 2 n’amanota 9, Greenville Triumph ifite 10.

Djihad na Kryvbas barimo kugenda bava ku gikombe gake gake
Rwatubyaye Abdul na FC Shkupi bitwaye neza mu mpera z'icyumweru gishize
Ntwari Fiacre ntabwo byagenze neza mu mpera z'icyumweru
Byiringiro Lague akomeje kubura umwanya wo gukina
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top