Siporo

Dufite akazi gakomeye ko gukora – Umutoza wa Rayon Sports akigera mu Rwanda

Dufite akazi gakomeye ko gukora – Umutoza wa Rayon Sports akigera mu Rwanda

Umunya-Tunisia, Yamen Zelfani ’Alfani’ yageze mu Rwanda aho aje gutoza ikipe ya Rayon Sports, akaba yavuze ko abizi neza ko bafite akazi gakomeye ko gukora uhereye kuri Super Cup.

Ni nyuma y’uko ageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023 aje gutoza Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe.

Zelfani w’imyaka 43 akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yavuze ko abizi neza ko aje mu gihe hari akazi kenshi kandi gakomeye ko gukora uhereye kuri Super Cup bazahuramo na APR FC (izaba tariki ya 12 Kanama 2023).

Ati “Ndifuza kubikorera abafana, ikipe ndetse n’umuryango mugari wa Rayon Sports, ndabizi ko mfite akazi gakomeye ko gukora tugomba gutangirira kuri Super Cup nyuma tukajya mu mikino Nyafurika.”

Yasabye abafana kumushyigikira ndetse n’ikipe muri rusange. Ati “Abafana bose banshyingikire, bashyigikire ikipe, bashyigire abakinnyi.”

Yamen Zelfani yavutse tariki 4 Nzeri 1979, avukira muri Tunisia. Yigiye gutoza mu makipe y’abato b’ikipe ya Stade Tunisien y’iwabo. Nyuma yayibereye umutoza wungirije mbere yo kwerekeza muri Saudi Arabia.

Muri Saudi Arabia yatangiriye ubuzima muri Abha Club yo mu cyiciro cya mbere ‘Saudi Pro League’ ari umutoza wungirije nyuma akayitoza ari umutoza mukuru hagati ya 2012-2015.

2015 yagarutse muri Afurika atoza Nouadhibou yo muri Mauritanie ayitoza umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Al-Merrikh yo muri Sudan, aho yatwaye igikombe cya Shampiyona ‘Sudan Premier League 2018-19 n’igikombe cy’igihugu ‘Sudan Cup 2018’.

Mu 2019 yerekeje muri Dhofar FC yo muri Oman ayihesha Super Cup y’icyo gihugu 2019. Mu 2020 yagarutse muri Afurika atoza JS Kabylie yo muri Algeria aho yayifashije kurangiriza ku mwanya wa 3 muri Shampiyona ya Algeria anasohokera iki gihugu muri CAF Confederation Cup.

Mu 2021 yasubiye iwabo muri Tunisia atoza AS Soliman mbere yo gusubira muri Saudi Arabia aho yatoje Al-Kawkab yo mu cyiciro cya kabiri. Ubu aje mu Rwanda aturutse Al-Talaba yo muri Iraq yatozaga umwaka ushize w’imikino.

Iyi kipe kandi ikaba yaraye yakiriye Umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Umunya-Afurika y’Epfo Ayabonga Lebitsa ’Smash’ wageze i Kigali ku wa Mbere saa Tatu z’ijoro aho byitezwe ko bombi bakoresha imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri.

Umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi Ayabonga Lebitsa yageze mu Rwanda
Yamen Zelfani ’Alfani’ umutoza mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top