Siporo

Elie Tatou ashobora kubisikana muri APR FC na Mugunga na Anicet bitezwe kwerekanwa muri Mukura VS

Elie Tatou ashobora kubisikana muri APR FC na Mugunga na Anicet bitezwe kwerekanwa muri Mukura VS

APR FC yumvikanye ku isoko ry’abanyamahanga cyane, umukinnyi w’umunyarwanda wa mbere uvugwamo igomba kuzana ni umukinnyi ukiri muto wakiniraga ikipe ya Mukura VS, Iradukunda Elie Tatou.

Kuza kwe ikaba ari imwe mu ngingo zigeze amasezerano Mukura VS na APR FC zumvikanye kugira ngo iyi kipe y’ingabo z’igihugu itize Mukura abakinnyi babiri.

Amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko APR FC yamaze kwemerera Mukura VS kuyitiza abakinnyi babiri, rutahizamu Mugunga Yves ndetse na Ishimwe Anicet ukina asatira (idafite mu mibare ya 2023-24).

Andi makuru akaba avuga ko nta gihindutse iyi kipe ya Mukura VS ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 24 Nyakanga 2023 ari bwo izerekana aba bakinnyi bashya yatijwe n’ikipe ya APR FC.

Kugira ngo bikunde ariko ni uko bagombaga kubisikana na Iradukunda Elie Tatou wakiniraga Mukura VS, ko yagombaga kumurekura akerekeza muri APR FC.

Nubwo iyi kipe yabanje kunangira umutima yanga kumurekura, amakuru avuga ko nyuma yaje kuva ku izima ikemera kumurekura ubu akaba ashobora kwerekeza muri APR FC.

Elie Tatou w’imyaka 17, ni umukinnyi wigaragaje mu mwaka w’imikino wa 2022-23, mu minsi ishize byanavugwaga ko ashobora kwerekeza muri Sport-Club Paderborn izwi nka SC Paderborn yo mu Budage ikina mu cyiciro cya kabiri aho yari yashimye impano ye ariko aza kugira ikibazo cyo gutinda kubona ibyangombwa.

Iradukunda Elie Tatou, ni umukinnyi wakuriye mu bato ba Mukura VS, mbere y’uko umwaka w’imikino 2022-23 utangira akaba yarazamuwe mu ikipe nkuru akaba yarakinaga umwaka we wa mbere mu cyiciro cya mbere.

Elie Tatou mu muryango winjira muri APR FC
Mugunga Yves azaba ayoboye ubusatirizi bwa Mukura VS umwaka utaha
Ishimwe Anicet na we bivugwa ko APR FC yamaze kumutiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mwizerwa Salomon
    Ku wa 22-07-2023

    Nkunda amakurumuduha mukomerezaho

  • Gatete Diogene
    Ku wa 22-07-2023

    Umukinnyi wozaga amaso yabafana nigute bamutiza kko abandi ntakibazo ariko Anicet aratubabaje

IZASOMWE CYANE

To Top