Siporo

Emery Bayisenge yabonye ikipe nshya

Emery Bayisenge yabonye ikipe nshya

Myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya AS Kigali, Emery Bayisenge yamaze gusinyira ikipe ya Saif SC yo muri Bangaldesh yakiniraga mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

Kuva nyuma ya shampiyona ya 2020-21, Emery Bayisene yari umukinnyi udafite ikipe, byavuzwe ko ashobora kongera amasezerano muri AS kigali yari yaranamutanze ku rutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mikino Nyafurika uyu mwaka, hari kandi na Rayon Sports.

Gusa mu minsi ishize yavuze ko nta kipe afite ndetse yiteguye kuba yasinyira ikipe iyo ari yo yose yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, yanashimangiye ko nta kipe aha amahirwe ahubwo akiri mu biganiro nazo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Emery Bayisenge yashyizeho amafoto amaze gusinyira ikipe ya Saif SC yo muri Bangladesh yahoze akinira.

Muri Nzeri 2020 nibwo Emery Bayisenge yari yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe ari na wo yari asigaje mu ikipe ya Saif SC.

Emery Bayisenge yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya FERWAFA, yakiniye Isonga ayivamo 2012 yerekeza muri APR FC, batandukanye na yo muri 2016 ahita yerekeza muri KAC Kenitra muri Maroc, muri 2017 yahise yerekeza muri JS Massira na yo yo muri Maroc mu cyiciro cya 2, muri 2018 yasinyiye USM Alger muri Algeria ariko ntiyayikinira aho yaje kwerekeza muri Saif SC muri Mutarama 2019.

Bayisene Emery yerekanywe mu ikipe ya Saif SC
Emery yasubiye mu ikipe yahoze akinira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top