Siporo

Emmanuel Okwi yavuze icyo akumbuye kuri Haruna Niyonzima na Meddie Kagere bakinanye

Emmanuel Okwi yavuze icyo akumbuye kuri Haruna Niyonzima na Meddie Kagere bakinanye

Umugande ukinira AS Kigali, Emmanuel Arnold Okwi yavuze ko akumbuye gukinana n’abakinnyi b’abanyarwanda, Haruna Niyonzima na Meddie Kagere bagiranye ibihe byiza ubwo bakinaga muri Tanzania.

Emmanuel Okwi yakinanye na Haruna Niyonzima 2013-14 muri Young Africans yo muri Tanzania, 2017-19 bongeye gukinana muri Simba SC na yo yo muri Tanzania ari nabwo bakinanaga na Meddie Kagere.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Emmanuel yavuze ko Haruna ari umwe mu bakinnyi beza yakinanye na bo yaba mu kibuga no hanze yacyo.

Ati "Haruna ni umwe mu bakinnyi beza nakinanye na bo kubera ko mu bijyanye na tekinike ari ku rwego rwo hejuru, nk’ikiremwamuntu ni umuntu mwiza cyane."

Yavuze ko kandi ari umukinnyi yubaha gusa ngo yiteguye kuzamutsinda nibahura muri shampiyona (AS Kigali yahuye na Rayon Sports).

Ati "Haruna ni umwe mu bantu nubaha ariko ndatekereza niduhura ngomba kumutsinda. "

Agaruka kuri rutahizamu Meddie Kagere bandikanye amateka muri Simba SC, yavuze ko ari rutahizamu ntagereranywa.

Ati "Mu ijambo rimwe Meddie Kagere ni rutahizamu ntagereranywa (Bull Striker), rutahizamu uguha ibitego buri gihe nk’uko nabivuze abanyarwanda ni abantu beza nakinanye na bo."

Yemeje ko kandi ajya akumbura ibihe bye n’aba bakinnyi b’abanyarwanda, gusa ngo umupira w’amaguru niko uteye.

Ati "Byanze bikunze ukumbura abantu nk’abo kuba wakinana na bo, ariko umupira w’amaguru utuma wimuka buri munsi ntabwo wamenya aho ejo uzaba uri ukinana n’abo muri kumwe uwo mwanya."

Arnold Okwi yavuze ko we agiye gukora ibishoboka byose abe yafasha ikipe ye ya AS Kigali kwitwara neza.

Haruna yakinanye na Okwi bwa mbere muri Young Africans
Banahuriye muri Simba SC
Okwi na Kagere muri Simba SC
Bandikanye amateka muri Simba SC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top