Siporo

Eric Nshimiyimana yabonye ikipe nshya

Eric Nshimiyimana yabonye ikipe nshya

Eric Nshimiyimana yagizwe umutoza wa Bugesera FC mu gihe cy’umwaka n’igice uri imbere.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Bugesera FC yatangaje ko mu bwumvikane yatandukanye n’uwari umutoza wa yo Étienne Ndayiragije.

Iyi kipe ikaba yamaze kwerekana Eric Nshimiyimana nk’umutoza mushya mu gihe cy’umwaka n’igice, ni nyuma y’iminsi 16 iyi kipe ifitwe n’umutoza wungirije Mutarambirwa Djabir.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti "Turabamenyesha ko Eric Nshimiyimana ubu ari umutoza mukuru w’Ikipe ya Bugesera FC mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice.”

Eric Nshimiyimana aheruka kwirukanwa na AS Kigali mu Kuboza 2021 kubera umusaruro mubi, asanze Bugesera FC ku mwanya wa 12 n’amanota 19.

Nshimiyimana yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports, AS Kigali, APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Eric Nshimiyimana yagizwe umutoza wa Bugesera FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top