Siporo
Eriksen yaguye mu kibuga ata ubwenge yihutanwa kwa muganga umukino uhita uhagarara(AMAFOTO)
Yanditswe na
Ku wa || 2130
Umukino wahuzaga ikipe ya Danmark na Finland mu itsinda B ry’igikombe cy’u Burayi (EURO 2020), wahagaritswe nyuma y’uko Christian Eriksen wa Danmark aguye agata ubwenge.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 42, Eriksen yakurikiye umupira ahita yikubita hasi ata ubwenge.
Umukino wahise uhagarara yitabwaho, abaganga ubona ko barimo kumushitura umutima kugeza aho abantu bameze nk’abihebye nk’aho yapfuye.
Nyuma y’iminota 10 yahise asohorwa mu kibuga yihutanwa kwa muganga bigaragara ko ataragarura ubwenge maze bahita batangaza ko umukino uhagaritswe.
Ikinyamakuru BeInSports cyatangaje ko uyu mukinnyi ubu yagaruye ubwenge ameze neza.
Umukino wasubukuwe saa 20:30’ hakinwa iminota 5 y’igice cya mbere yari isigaye ubundi umukino ukomeze bisanzwe.
Yihutanywe kwa muganga
Abakinnyi bagenzi be bari bihebye
Abaganga baje gutabara bamara iminota 10 mbere yo kumusohora mu kibuga
Abakinnyi bagenzi bahise bamwegera bajya gutabara
Ibitekerezo
ndayisaba jean Marie vianney
Ku wa 13-06-2021Andika Igitekerezo Hano. nari nagize ubwoba peeee imana ishimwe ubwo yagaruye clistian elicksen mu buzima