Siporo

Ese amarozi muri ruhago Nyarwanda abamo? Ese ubundi arakora? - Ubuhamya bwa nyirabyo

Ese amarozi muri ruhago Nyarwanda abamo? Ese ubundi arakora? - Ubuhamya bwa nyirabyo

Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana! Amarozi mu mupira w’amaguru mu Rwanda kuba arimo ntiwabihakana ahubwo icyo abantu badahurizaho ni ukuba akora cyangwa adakora.

Iki ni ikibazo cyugarije umupira w’amaguru mu Rwanda ni nacyo cyatumye Perezida Kagame amara imyaka 8 adakandagira ku bibuga by’umupira w’amaguru (yahagarutse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ku mukino Amavubi yanganyijemo na Nigeria 0-0).

Mu ntangiriro z’uyu avuga impamvu atakiza ku kibuga, yagize ati "Ndabyumva ibyo bansaba ariko nanjye mfite ibyo mbasaba. Icyatumye kenshi ngabanya kujyayo ni bo byaturutseho. Hari ibyo wabonaga badahindura imico. Ni ibintu bigenda bikajyamo ruswa n’amarozi. Ibintu nk’ibyo njye ntabwo nabijyamo.”

Ubaye ukurikiranira umupira w’amaguru hafi ntabwo wakihandagaza ngo uhakane ko nta marozi aba mu mupira w’amaguru, gusa si bose bayakoresha.

Gusa byose bigendana n’imyizerere y’umuntu hari abayizera ndetse bakubwira ko bikora hari n’abandi bakubwira ko babikoresheje bidakora hari n’abavuga ko uburozi bwa mbere ari imyitozo ibindi bidakora aba ari ukwica umuntu mu mutwe.

Nk’ingero nke umuntu yatanga, benshi bibuka muri 2016 ubwo APR FC yahuraga na Espoir FC muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, umukino ubanza wabereye Rusizi amakipe yombi anganya 0-0.

APR FC ngo yaje kwakira amakuru ko hari umuganga (nk’uko babita) wari muri Stade wafashije Espoir ituma idatsindwa, ngo yari umugore ukomoka muri Congo.

Nk’uko IGIHE cyabyanditse icyo gihe ni uko baje gushaka ifoto ye ikaboneka maze mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali, habayeho gahunda yo kumushaka, yaje kuboneka umukino ugeze kure mu gice cya kabiri, bamusanganye urutonde rw’abakinnyi ba APR FC yaruzingiyeho ibindi bintu, barabimwatse barabitwika, bikimara kuba Benedata Janvier yahise atsindira APR FC igitego ari nacyo rukumbi cyabonetse muri uwo mukino, ihita ihera ku mukino wa nyuma.

Mu mwaka w’imikino wa 2016-17 kandi abantu ntibazibagirwa umukino wahuje Mukura VS na Rayon Sports i Huye.

Uyu mukino umunyezamu wa Mukura VS icyo gihe wari Mazimpaka Andre yagaragaye hari ibintu ashyira mu izamu, Rayon Sports yamenye ko hari ibyashyizwemo bituma idatsinda maze rutahizamu Camara amucunga ku jisho abikuramo.

Nyuma y’iminota mike Camara wabikuyemo yahise atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura mu gihe cyari cyabuze.

Umwaka ushize Mazimpaka André wasezeye umupira yaje kwemera ko yari amarozi kandi yayizeraga nk’uko yabitangarije Kigali Today.

Ati "Ntabwo ari ibintu byo guhisha, ni ibintu byagaragaye kandi byigisha. Ni kuriya byagenze muri Mukura VS kuko ntabwo wabikora utabyemera. Narabyemeraga ko bikora kuko nakinanye n’abanyezamu bakomeye kandi nabonaga na bo babyemera nanjye ngendera muri uwo murongo."

Ingero zo ni nyinshi, benshi bibuka ijwi bivugwa ko ari irya Niyonzima Olivier Seif muri ya CHAN 2022 ryashyizwe hanze n’Umuganga Salongo uvuga ko ajya afasha aba bakinnyi, icyo gihe yarimo amubwira ngo amuhe igitego yishimishirize abanyarwanda, abantu barabyibuka ko mu bitego 3-2 Amavubi yatsinze Togo akagera muri 1/4 harimo n’icya Seif.

Hari imigenzo myinshi ijya iba, hari abashyira ibiceri mu kibuga, kumena amazi, amagi, hari amazi aba ateretse ariko nta mukinnyi wayanywaho n’ibindi.

Wumvise cyangwa ugasoma ibi tumaze kwandika, na we ushobora kwemeza ko bikora nta gushindikanya bitewe n’ibyabaye.

Ese ko birakora? Ba nyirabyo bivugwaho babivugaho iki?

Mu minsi ishize ni bwo hagiye uhanze Ubuhamya bw’umukinnyi witwa Patrick wavuze ko yari umukinnyi ufite impano hanyuma aza kugirwa inama yo kujya muri Tanzania gushaka umupfumu utuma azamuka kurushaho.

Yagiyeyo bamuca indasago bamubwira n’imigenzo azajya akora ariko aho gutera imbere yasubiye inyuma cyane.

Umwe mu batoza batoje muri Sunrise, Evariste yabwiye ISIMBI ko amarozi abamo ndetse hari n’abayizera ariko we akaba abona adakora.

Ati "Abamo ariko ntabwo navuga ko akora kubera ko nkanjye ubwanjye sinyemera gusa benshi barabikoresha, sinavuga ko akora 100%, wenda hari ubundi buryo yakoreramo ariko muri rusange ntabwo ari yo akora kuko n’abo batoza b’abahanga muri byo ntibagira umusaruro uruta uw’abandi."

"Nakoranye n’abatoza babikunda ariko ntabwo bivuze ko iyo babikoze ari ko twatsindaga, hari igihe byakundaga kandi bikanga cyangwa yaba yakennye yabuze amafaranga yo gushora tukaba ari bwo dutsinda."

Yavuze ko akenshi amafaranga bayakura mu bakinnyi, aho babasaba guteranya ngo babone ayo kwishyura umwarimu.

Ati "umutoza ubikora ntabwo ikipe ibitegura mu ngengo y’imari ya yo, kandi bisaba ubushobozi rero umutoza abwira abakinnyi ngo ngiye gushaka uko dutsinda muzagira icyo mutanga ku gahimbazamusyi."

Umunyezamu Ntwari Fiacre yavuze ko bidakora ahubwo biterwa n’imyumvire y’umuntu n’uko abitekereza.

Ati "ntabwo navuga ko bikora biterwa na buri muntu imyumvire ye, rero njye ntabwo mbizi niba bikora cyangwa bidakora kuko ntabwo ndabikoresha. Kuva natangira gukina nta muntu uransaba kubikoresha."

Umwe mu baba mu mupira utifuje ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko na we yabikoreshejeho ariko ari imyumvire y’abantu.

Ati "ntabwo navuga ko mu makipe naciyemo bitagiye bikorwa, ni ibintu byakorwaga ukabona rimwe birakunze ubundi biranze, ariko ahanini ntibikora byose biterwa n’imyumvire, amarozi ashoboka ni ayo kukwangiza, kugutega ibintu. "

"Njyewe sinabikoresheje ku giti cyanjye uretse iby’ikipe muri rusange babahaga, nk’imigenzo ariko rimwe na rimwe twaratsindwaga cyane ahubwo."

Yavuze ko ntacyo bifasha kuko n’abagiye bagerageza kubikoresha ntaho bageze.

Ati "Abantu benshi bagiye bagerageza kubikoresha ubona ko ntaho bagiye bagera, nta kintu gifatika wavuga ngo birabafasha kino kintu."

Ni ibintu bigoye kuba waca mu mupira w’amaguru mu gihe hari ababyizera ko bikora bakanaguha ingero ukaba wabyumva, gusa na none umupira ntukwiye kubakirwa ku marozi kurusha gutegura, impano n’ibindi. Ni urugamba rugoye kuko hari n’abayobozi b’amakipe ushobora gusanga babyizera.

Camara yagiye kubikuramo
Camara ikinikuramo induru zaravutse
Ku mukino wa APR FC na Espoir FC umukecuru yatswe urutonde rw'abakinnyi ba APR FC bararutwika maze igitego kiraboneka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top