Ese koko amarozi arakora muri ruhago? Ubuhamya bwa Patrick wakinanye na Lague warasazwe, abapfumu bamutegeka gucana imbabura abandi baryamye
Benshi babifata kwinshi bitewe n’imyimerere ya bo, gusa ntabwo abantu bahuriza ku kuba amarozi mu mupira w’amaguru akora akaba yagira ibyo afasha abakinnyi.
Gusa ku rundi ruhande ababyizera bemeza ko amarozi akora kandi hari icyo afasha, gusa hari n’abandi bavuga ko ari imyizerere y’abantu nta kintu na kimwe bifasha.
Umwe mu bakinnyi uhamya ko yakinanye na Byiringiro Lague witwa Patrick, yemeje ko yari umukinnyi mwiza ukina agatsinda ariko byose byaje kurangira atangiye kwihandika mu bapfumu.
Ubwo yari yagiye gusengera muri Grace Room Ministries yatanze ubuhamya bw’uburyo yagiye mu bapfumu muri Tanzania bamwijeje ko azatera imbera ariko ahubwo umupira we uhita urangira.
Yabanje kuvuga ko ibyo agiye kuvuga afite ubwoba ko bizamukoraho kuko ari ibanga rikomeye yabwiwe ko nabivuga ashobora no kuzabura ubuzima.
Ati “Kuva navuka ni ubwa mbere mpagaze imbere y’abantu bangana gutya ngiye gushima Imana. Nonese iyo ndi gushima Imana mba ndi kuri camera? Nabazaga. Ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko ibintu ngiye kuvuga ni ubwa mbere ngiye kubivuga.”
Yakomeje avuga ko yaje kubona umuntu wo muri Tanzania amubwira ko niba ashaka kuzamuka mu mikinire ye yajya muri iki gihugu agashaka umupfumu, ibintu avuga ko byamutwaye hafi ibihumbi 120 Frw.
Ati “Ndagusaba ikintu kimwe kuko isezerano nakoze umbabarire unsengere riveho. Mu mwaka ushize narakinaga, nza kubona umuntu wo muri Tanzania ambwira ko niba nshaka kuzamuka najyayo nkashaka abapfumu. Nashatse amafaranga hafi ibihumbi 120 Frw, njya mu gihugu ntafitemo umuvandimwe nta muntu n’umwe nzi.”
Patrick yakomeje avuga ko bamurasaze ahantu hose ndetse bamuha n’imiti yo kwisiga mu gihe cyo gukina.
Ati “Twarahuye ariko uko mumbona hano, umubiri wanjye urakataguye kuko bagiye bankata n’urwembe. Uko bakata bakambwira amagambo mvuga hari n’ibyo bansiga.”
“Nagarutse numva ko inzozi zanjye zigiye kuba impamo kuko nakinaga icyiciro cya kabiri. Ndiyo bampaye amavuta nzajya nisiga mvuga amagambo, bizajya bituma abantu turimo turakinana batazajya bambona, nakijyamo nkabyisiga. Barambwiye bati ‘uzaramuka umennye ibanga, unsengere ibi bintu ntibizangaruke.”
Uyu mukinnyi wavuganaga agahinda kenshi, yavuze ko atari ibyo byonyine bamubwiye gukora kuko hari n’ibindi, uko yagendaga abikora ni ko yumvaga atabyishimiye.
Ati “Bampaye itegeko kandi ry’uko nzajya mbyuka saa Cyenda z’ijoro abandi baryamye nkacana imbabura, nkafata igitenge cyangwa ikintu nitwikira, hanyuma uwo mwuka ukanzamukamo. Ibyo nabikoraga na mushiki wanjye atabizi.”
Yahishuye ko kandi umunsi umwe yigeze gukina atakoze iyo migenzo, ngo ni bwo yakinnye neza atanga n’umusaruro.
Ati “Umunsi umwe twari dufite umukino ukomeye, ndatekereza sinabyisiga ariko uwo ni wo mukino nakinnye numva ndishimye kandi ni njye watanze umusaruro. Naje kubona aho bampamagara mu Cyiciro cya Mbere ariko kubera bya bintu nizereragamo nagiye mbyisize. Abantu barankundaga ariko singere aho nifuza.”
Patarick utavuze irindi zina rye ndetse n’amakipe yose yakiniye, yemeje ko yaje kubivamo kuko yabonaga ntaho agera kandi nyamara abo bakinanye barimo Byringiro Lague ubu basigaye bakina i Burayi.
Ibitekerezo