Ese koko byatewe n’ibura rya polisi? Urujijo ku ihagarikwa ry’umukino wa Rayon Sports na Police FC
Harabizwa byinshi ndetse hakavugwa byinshi ku cyatumye umukino wa gicuti wa Rayon Sports na Police FC uhagarikwa utarangiye.
Uyu mukino wabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 kuri Stade Amahoro i Remera.
Ubwo wari ugeze ku munota wa 23 wahise uhagarikwa, guhagarikwa kwawo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatangaje ko impamvu ari uko nta bapolisi bari ku kibuga bashinzwe umutekano, Rayon Sports yateguye umukino ngo ntabwo yari yateganyije abashinzwe umutekano ku kibuga.
Kuri Stade Amahoro hari abapolisi ariko bivugwa ko batari baje kuri uyu mukino ahubwo ari bamwe baba bacunga abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus baba bajyanywe muri Stade.
Ikintu cyateye benshi urujijo byatumye banashyira akabazo kuri FERWAFA ni uburyo bemereye uyu mukino gutangira kandi babizi neza ko nta bapolisi bashinzwe umuteakano bari ku kibuga.
Ikindi cyibazwa ni uburyo hari indi mikino ya gicuti yabaye ndetse ikarangira nta bapolisi bari ku kibuga bacunga umutekano nko ku mukino wa Police FC na Kiyovu Sports, Kiyovu Sports na Mukura VS imikino yose yabereye ku Mumena ntabari bahari ndetse n’umukino wa APR FC na Rutsiro FC ntabari bahari n’indi itandukanye.
Andi makuru avuga ko FERWAFA yagize impungenge z’abafana bari hanze ya Stade ko bashoboraga guteza akavuyo mu gihe Rayon Sports yatsinda igitego bahitamo kuwuhagarika.
ISIMBI yifuje kuvugana n’ubuyobozi bwa FERWAFA kugira ngo igire ibyo isobanura kuri iki kibazo mu buryo bwimbitse ariko ntibyakunda kuko abavugizi bayo batitabaga telefoni zabo ngendanwa.
Ibitekerezo