Siporo

Ese kwandura COVID-19 mu Mavubi ni ubusembwa cyangwa ni icyaha?

Ese kwandura COVID-19 mu Mavubi ni ubusembwa cyangwa ni icyaha?

Ni kenshi hirya no hino ku Isi amakipe ajya gukina ariko mbere y’iminsi mike cyangwa amasaha make ngo umukino ube bagatangaza ko hari abakinnyi batari buboneke kubera ko banduye icyorezo cya Coronavirus, ibi bitandukanye no mu ikipe y’igihugu Amavubi aho babihisha kugeza abakinnyi babatengushye bakabyitangariza.

Kuva icyorezo cyaza ni gake amakipe yo ku mugabane w’u Burayi yahisha ko abakinnyi bayo banduye iki cyorezo, ariko mu Rwanda uretse n’ikipe y’igihugu no mu makipe asanzwe(clubs) biragoranye ko ikipe yakwemeza ko abakinnyi bayo banduye iki cyorezo ahubwo bagahimba izindi ndwara.

Muri Werurwe 2021 ubwo ikipe y’igihugu yiteguraga imikino ya Mozambique na Cameroun mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, umukinnyi Hakizimana Muhadjiri yanduye iki cyorezo ariko barabihishe kugeza ubwo bimenyekanye kuko atakomezanyije n’abandi ahubwo yahise ataha.

Ibi bakaba byari bikurikiwe n’uko bari batangaje ko abakinnyi bose bari bapimwe icyorezo cya Coronavirus kandi basanze ari bazima.

Ikintu nk’iki cyongeye kuba kuri iyi nshuro aho mu bakinnyi 34 umutoza Mashami Vincent yahamagaye ashaka kuzifashisha mu mikino 2 ya gicuti na Centre Afrique harimo umwe wanduye ariko bigirwa ibanga.

Rafael York wa AFC Eskilstuna muri Sweden, wari wahamagawe ku nshuro ye ya mbere mu ikipe y’igihugu, mu ntangirio z’iki cyumweru nibwo byavuzwe ko atakije kuko yamaze kwandura iki cyorezo.

Uyu rutahizamu wagombaga kugera mu Rwanda tariki ya 1 Kamena, inshuro ISIMBI yagerageje kubaza aya makuru mu bashinzwe mu ikipe y’igihugu bavuze ko nta murwayi ikipe y’igihugu ifite. Gusa amakuru yavugaga ko bataramenya igihe azazira.

Ntabwo bigeze batangaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe y’igihugu icyaba cyatumye uyu rutahizamu atinda kuza, niba azaza cyangwa atazaza nk’uko babivuze kuri Djihad Bizimana ko atakije kubera ashaka kubanza kumenyera mu ikipe ye.

Aganira na B&B FM, Rafael York yemeje ko yari yahagurutse ageze ku kibuga cy’indege agasanganwa COVID-19, biba ngombwa ko ahita asubira mu rugo.

Yagize ati”Nari nahamagawe mu ikipe y’igihugu izakina ku itariki ya 4 na 7 Kamena mu mikino twagombaga gukina na Centre Afrique ariko ubwo nari ngiye bampagarikiye ku kibuga cy’indege kuko basanze mfite Corona, bituma rero nsubira mu rugo njya kuhamara indi minsi 4 kugira ngo ntegereze ko buri kimwe cyose gisubira ku murongo.”

“Ntegereje rero ko byose byagenda neza nkaba naza mbere y’umukino wo ku itariki ya 4, uko niko bimeze ubu ngubu.”

Rafael York ni rutahizamu AFC Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, ni ku nshuro ya mbere agiye gukinira u Rwanda, akaba avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi na se ukomoka muri Portugal.

Rafael York yakerejwe n’uko basanze yaranduye icyorezo cya Coronavirus
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top