Siporo

Espoir FC yahagaritse umutoza inamushinja kuyisebya

Espoir FC yahagaritse umutoza inamushinja kuyisebya

Ubuyobozi bwa Espoir FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika igihe cy’ukwezi umutoza Bisengimana Justin kubera umusaruro muke no gusebya ubuyobozi.

Ibi bikubiye mu ibaruwa yandikiwe uyu mutoza uyu munsi ku wa 19 Ukuboza 2022 aho bashingiye ku masezerano bagiranye tariki ya 28 Nyakanga 2023 mu ngingo ya kabiri.

Yagaragarijwe ko ikipe ifite amanota 7/42 aho mu mikino 14 ya shampiyona yatsinzemo umukino umwe anganya 4 akaba ari 16.6% aho ubu ari ku mwanya wa nyuma.

Bamushinje kandi gusebya ubuyobozi. Bati "dushingiye kandi ku mikoranire ya we n’abo mufatanyije imirimo mu ikipe, aho ujya mu itangazamakuru ugasebya ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abakinnyi ko badashoboye kandi waragize uruhare rusesuye mu gushaka abakinnyi 11, ibi bikaba bigaragaza isura mbi y’ikipe."

"Turakumenyesha ko uhagarutswe ku kazi by’agateganyo ko gutoza ikipe nk’umutoza mukuru uhereye tariki ya 20 Ukuboza 2022 kugeza tariki ya 19 Mutarama 2023."

Nyuma y’umukino Etincelles FC yatsinzemo Espoir FC ibitego 2-0, Bisengimana yavuze ko abakinnyi be batari ku rwego rw’ikipe ye ndetse anatunga agatoki abagize uruhare mu kugura abakinnyi avuga ko badashoboye kuko harimo abari bamaze igihe badakina biganjemo abari basigaye ku isoko ubwo igura n’igurisha ryaganaga ku musozo mu mpeshyi ya 2022.

Ibi bibaye nyuma y’uko inama yahuje ubuyobozi bwa Espoir FC mu Ukwakira uyu mwaka, bwahaye Bisengimana Justin imikino itatu yagombaga kwitwaramo neza akabonamo amanota atanu ku icyenda.

Byarangiye abonyemo amanota atatu gusa aho yanganyije na APR FC 0-0, anganya na Gasogi United 1-1 ananganya na Bugesera FC igitego 1-1.

Bisengimana Justin yahagaritswe mu gihe cy'ukwezi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top