Etincelles FC yanyagiye Rayon Sports iva mu murongo utukura (AMAFOTO)
Ibitego 3 Etincelles FC yanyagiye Rayon Sports byayifashije kuva mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Hari mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24, umunsi wa 26 wo Rayon Sports yari yakiriyemo Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium.
Rayon Sports yamaze gutakaza igikombe cya shampiyona, yari ifite umukoro ukomeye wo kwikura imbere ya Etincelles FC yakinaga byo gupfa no gukira kuko yashakaga kuva mu makipe arwana no kutamanuka.
Igice cya mbere wabonaga Rayon Sports ikina ariko nta mahirwe afatika yabonye, ni mu gihe Gedeo Bendeka wa Etincelles yahushije amahirwe 2. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.
Rayon Sports yagowe bikomeye n’intagiriro z’igice cya kabiri aho iminota Etincelles FC yayitsinze ibitego 3.
Ku munota wa 52, Gedeo Bendeka yatsinze igitego cya mbere, ku munota wa 55 yongeramo icya kabiri ni mu gihe ku munota wa 58 Jordan Nzau Dimbumba yashyizemo icya 3.
Rayon Sports yakoze impinduka Mucyo Junior Didier winjiyemo igice cya kabiri kigitangira asimbura Serumogo. Ganijuru Elie na Iradukunda Pascal baje kujyamo basimbura Mugisha François Master na Tuyisenge Arsene.
Rayon Sports yagerageje kwishyura maze Charles Baale ayitsindira impozamarira ku munota wa 85. Umukino urangira ari 3-1.
Etincelles FC ikaba yamaze kugera ku mwanya wa 10 ivuye ku wa 14, ifite amanota 29 inganya na Gasogi na Gorilla FC ziyikurikiye, Marines FC ifite 28, Sunrise FC 26, Bugesera FC 24, Etoile del’Est ikagira 22.
Undi mukino wabaye uyu munsi Mukura VS yatsinze Muhazi United 2-0. Iyabaye ejo hashize Musanze FC yatsinze Gasogi United 2-1, Sunrise itsindwa na Kiyovu Sports 4-0. Kuwa Kabiri, Gorilla FC yatsinze Etoile del’Est 1-0, Police FC itsinda Amagaju 2-0.
Umunsi wa 26 uzasozwa ejo, Marines izakira Bugesera FC, ni mu gihe umukino wa AS Kigali na APR FC wasubitswe kubera umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi Dr Adel Zrane yitabye Imana.
Ibitekerezo
Korode ishimwe
Ku wa 6-04-2024Nibyiza