Etincelles FC yatewe mpaga na Musanze FC nyuma yo kubura Imbangukiragutabara "Ambulance" ku kibuga.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, Etincelles FC yagombaga kwakira Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.
Gusa uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade Umuganda ntiwabaye ahubwo Musanze FC yateye mpaga Etincelles FC nyuma yo kubura "Ambulance" ku kibuga.
Amategeko ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru avuga ko umukino utagomba gutangira mu gihe nta mbangukiragutabara iri kibuga kandi ishakwa n’ikipe yakiriye.
Mu gihe ibuze ikipe yakiriye iterwa mpaga. Abasifuzi baba bagomba gutegereza iminota 15 mu gihe ikipe imwe hari ibyo itujuje ikabona gutera mpaga.
Uyu munsi iminota 15 yarangiye ndetse bigera kuri 23 ku minota isanzwe yo umukino wagombaga gutangiriraho, bahita batera mpaga Etincelles FC.
Muri Stade Umuganda kandi hakaba nta muyobozi wa Etincelles FC wigeze uhagaragara.
Muri 2018 nibwo mpaga yaherukaga guterwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho Kirehe FC yayiteye Kiyovu Sports kubera kubura Ambulance ku kibuga.
Ibitekerezo