Siporo

EXCLUSIVE: Ikiganiro na Manamana Jean Pierre! Ibihe atazibagirwa mu Mavubi, icyo yicuza, Abahe? Abayeho ate?

EXCLUSIVE: Ikiganiro na Manamana Jean Pierre! Ibihe atazibagirwa mu Mavubi, icyo yicuza, Abahe? Abayeho ate?

Umukinnyi wakiniye ikipe y’igihuu Amavubi, Manamana Jean Pierre avuga ko adashobora kwibagirwa ibihe yagiriye mu ikipe y’igihugu Amavubi, gusa yicuza kuba atarabasha kongera kugaruka mu Rwanda bitewe n’amakosa ari ku rupapuro rwe rw’inzira (passport).

João Henriette Rafael wamenyekanye mu ikipe y’igihugu Amavubi nka Manamana Jean Pierre, ni umwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi mu gikombe cy’Afurika cya 2004, benshi bamwibukira ku gitego yatsinze Tunisia mu gikombe cy’Afurika cya kufura ubwo yishyuraga igitego cya Tuisia, gusa umukino warangiye Tunisia itsinze ibitego 2-1.

Manamana yavukiye Cabinda muri Angola tariki ya 21 Ukuboza 1973. N’ubwo yakiniye Amavubi ariko ntabwo yigeze akinira ikipe iyo ari yo yose yo mu Rwanda.

Ubu aba mu Bubiligi

Yasoje gukina mu mwaka wa 2009, aho yakinaga mu cyiciro cya kabiri muri Greece, aganira n’ikinyamakuru ISIMBI.RW yahishuye byinshi aho ubu yibera mu Bubiligi.

Yagize ati“nahagaritse gukina muri 2009, nakinaga mu cyiciro cya kabiri muri Greece. Ubu nibera mu Bubiligi nta kibazo na kimwe mfite ndatuje.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo yahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga ariko yakomeje gukina yishimisha(amateur) aho ateganya kubireka neza umwaka utaha.

Yagize ati“nk’uwabigize umwuga nahagaritse muri 2009, ariko nakomeje gukina buri munsi nishimisha ariko nzabihagarika burundu umwaka utaha.”

Ahamya ko akumbuye u Rwanda cyane

Ubu mu Bubiligi ni umutoza w’abana batarengeje imyaka 15.

Ati“nyuma yo guhagarika gukina ubu ntoza abana bato, mfite ikipe y’abatarengeje imyaka 15 ntoza bo mu mujyi wa Verviers muri Heusy.”

Mu buzima bwe ntazibagirwa umukino wa Ghana i Kigali wahesheje u Rwanda itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, ni nabyo bihe byiza yagize mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati“ibihe byiza nagize mu ikipe y’igihugu ntabwo nakwibagirwa umukino wa Ghana i Kigali, ubwo twabonaga itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, ni ibihe ntazibagirwa, byari byiza.”

Manamana(ibumoso) na Fritz Emeran Nkusi

Ku giti cye nta bihe bibi yigeze agirira mu ikipe y’igihugu, gusa yicuza kuba atarabasha kugaruka mu Rwanda bitewe n’amakosa yari muri passport ye.

Yagize ati“nta bihe bibi nigeze ngirira mu ikipe y’igihugu, gusa nicuza kuba kuva nava i Kigali ntarabasha kugaruka mu Rwanda bitewe n’uko Passport yanjye yarimo amakosa, ariko nizeye ko bizakemuka vuba kuko ndimo gushaka uko byakosoka ndavugana na Celestin arimo kumfasha kuba nabona Passport nshya y’u Rwanda. Nzishima nongeye gutembera i Kigali, kubasura ndetse no kureba abantu benshi bahora bansaba kuza nkabasura, bizaba ari byiza.”

Manamana(18) mbere y'umukino Amavubi yatsinzemo Uganda 1-0 muri Uganda

Manamana Jean Pierre ntabwo yakiniye u Rwanda igihe kinini, kuko yarukiniye kuva 2003 kugeza 2005. Yakiniye amakipe atandukanye nka K. Beerschot V.A.C., AC Hemptinne-Eghezée, KV Mechelen, K.V. Kortrijk, RRFC Montegnée, R.A.A. Louviéroise na RJS Bas-Oha zo mu Bubiligi, yanakiniye kandi O.F. Ierapetra F.C. yo muri Greece.

Manamana Jean Pierere n'ubwo yakiniye Amavubi igihe gito, yatanze ibyishimo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top