FC Shkupi yababajwe no gutandukana na Rwatubyaye Abdul mu buryo butunguranye
Mu magambo yumvikanyemo amarangamutima menshi, FC Shkupi yemeje ko yamaze gutandukana na Rwatubyaye Abdul wari usoje amasezerano.
Muri 2022 ni bwo Rwatubyaye Abdul yatandukanye na FC Shkupi yo muri Macedonia yari amazemo umwaka umwe agaruka muri Rayon Sports.
Uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi yakiniye Rayon Sports kugeza muri Gashyantare 2024 ubwo yasubiraga muri iyi kipe yo muri Macedonia mu cyiciro cya mbere.
Uyu mukinnyi yari umukinnyi ntasimburwa kuva muri Gashyantare 2024 kugeza ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 31 ubwo FC Shkupi yatangazaga ko batandukanye.
Ni inkuru yatunguye benshi cyane ko yari amahitamo ya mbere ndetse itangazo ryanasohotse nyuma y’umukino wa shampiyona w’umunsi wa 4 ya 2024-25 bari bamaze gutsindwamo na Sileks FC 2-1, umukino yakinnye iminota 90 yose.
FC Shkupi mu butumwa bumusezera, bamushimiye ubwitange yagaragaje ndetse bamwifuriza amahirwe masa aho agiye.
Bati "uyu munsi twatandukanye n’umukinnyi ngenderwaho mu ikipe yacu. Umusaruro wawe mu ikipe ni ntagereranywa yaba mu kibuga no hanze yacyo. Nubwo tugusezeye ubwitange bwawe turabugushimira."
"Mu minsi iri imbere ubwo uzaba usoje gukina, imiryango yacu izahora ifunguye kuri wowe. Umuhate n’urukundo watuzanyemo tuzahora tubyibuka. Turakwifuriza guhirwa aho ugiye gukomereza urugendo."
Abdul Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports imyaka 3 kuva 2016-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi atandukana na yo muri 2022 agaruka muri Rayon Sports.
Ibitekerezo
Samuel
Ku wa 4-09-2024Nonese ubu rwatubyaye Abdul yerekejehe?
David dawurimwijuru
Ku wa 1-09-2024Nonese amakuru mufite kimoto yazize ikix kdx arerekehe? Thanks
David dawurimwijuru
Ku wa 1-09-2024Nonese amakuru mufite kimoto yazize ikix kdx arerekehe? Thanks