Siporo

FERWAFA yaba yavuguruje Rwanda Premier League?

FERWAFA yaba yavuguruje Rwanda Premier League?

Nyuma y’uko hagiye hanze amakuru avuga ko umubare w’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 uzaba ari 12 ku rupapuro rw’umukino mu gihe 8 ari bo bazajya baba bari mu kibuga, FERWAFA yabiteye utwatsi.

Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23, umubare w’abakinnyi w’abanyamahanga warazamuwe uva kuri 3 uba batanu. Gusa mbere y’uko shampiyona ya 2023-24 utangira umubare wahise uzamuka uba 6.

Mu mabwiriza Akanama ka Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League Board) koherereje amakipe harimo ingingo ko umwaka utaha w’imikino wa 2024-25 umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga ugomba kuva kuri 5 ukaba 12 ku rupapuro rw’umukino ariko mu kibuga bakaba ari 8 muri 11.

Ingingo ya 8 ari na yo irebana n’umubare w’abanyamahanga wemewe, agaka ka 8.1 kagira kati "ikipe yemerewe kwandikisha umubare wose ishaka w’abakinnyi w’abanyamahanga ariko ikemererwa gushyira abakinnyi 12 ku rupapuro rw’umukino."

Agaka ka 8.2 gakomeza kagira kati "ikipe yemerewe gushyira icyarimwe mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batarenga 8 ku mukino."

Gusa basoza ku ngingo zisunzwe hari aho bagira bati "Dushingiye ku nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye tariki....[itari ntabwo iriho] Nyakanga 2024, twemeje aya mabwiriza."

Nyuma y’akanya gato aya makuru agiye hanze, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasohoye itangazo rivuga ko nta cyahindutse ku mubare w’abakinnyi b’abanyamahanga.

Bati "FERWAFA iramenyesha ko kugeza ubu nta wundi mwanzuro wo kongera umubare usanzwe w’abakinnyi b’abanyamahanga wemewe mu marushanwa itegura irafata. Bityo umubare usanzwe w’abakinnyi b’abanyamahanga mu marushanwa yose itegura nturahinduka."

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Komite Nyobozi ya FERWAFA ishobora kuzaha umugisha iki cyemezo ariko abakinnyi bakaba 8 ikipe yashaka kubarenza abo barengaho hakaba hari amafaranga bazajya bishyurirwa ku mukino.

FERWAFA ntivuga rumwe ku kongera umubare w'abakinnyi b'abanyamahanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top