Siporo

FERWAFA yafatiye ibihano Kiyovu Sports

FERWAFA yafatiye ibihano Kiyovu Sports

Nyuma y’uko bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports basagariye umusifuzi Mukansanga Salima ku mukino wabahuje na Gasogi United, iyi kipe yahanishijwe kwakira umukino umwe nta bafana.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 16 amakipe yombi anganya 0-0, bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports batishimiye imisifurire batutse umusifuzi Mukansanga Salima wasifuye uyu mukino.

Abafana ba Kiyovu Sports batishimiye bimwe mu byemezo uyu musifuzi yagiye afata byatumye bamuririmba n’umukino ukirimo ko ashaje.

Bagize bati "urashaje, urashaje, urashaje."

Ubwo umukino wari urangiye, Salima arimo agenda agana mu rwambariro, ni ho yahuriye n’uruva gusenya aho batangiye kumuririmba bati "Malaya! Malaya! Malaya!"

Ubwo baririmbaga ibi, umwe yamanutse ashaka kujya gutangira abasifuzi ngo abasagarire ariko abashinzwe umutekano baritambika baramutangira.

Komiseri ushinzwe umutekano ku bibuga wa FERWAFA akaba yarashyize muri raporo ko abafana ba Kiyovu Sports batutse Mukansanga Salima bakoresheje ibitutsi biteye isoni aho abamututse bari bicaye iruhande rwa VIP ndetse harimo n’uwitwa Senyoro Abdulaziz wakomeje kwinubira uyu musifuzi akoresheje amagambo y’ibututsi avuga ko basifuriwe nabi.

Tariki ya 26 Mutarama ni bwo Akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA katumijeho ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kugira ngo bagire icyo babazwa ku myitwarire y’abafana ba yo.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemereye aka kanama ko bamwe mu bafana ba yo bakoze amakosa ndetse bavuga ko bagiye gukurikirana abafana babikoze bagahanwa bakaba barabisabiye imbabazi ndetse bagaragaza ko ibyabaye nta ruhare ubuyobozi bwabigizemo.

Bemereye FERWAFA kandi ko mu nama bakoranye n’amatsinda y’abafana aho ndetse no mu iperereza ryakozwe ryagaragaje amwe mu mazina y’abafana bakekwaho iyo myitwarire ndetse rikaba rigikomeye.

Mu myanzuro y’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA kagejeje kuri Kiyovu Sports, yavuze ko komisiyo imaze gusuzuma raporo yakozwe na Komisiyo y’umutekano n’inyandiko y’inama y’abasifuzi ndetse na nyumva yo kumva ibisobanuro by’abayobozi b’ikipe ya Kiyovu Sports, aka kanama kasanze abafana ba Kiyovu Sports barakoresheje ibitutsi bigayitse kandi by’iterasoni ku musifuzi Mukansanga Salima Rhadia ku mukino wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire ya bo, haba hari amakosa bakayahanirwa.

Kiyovu Sports yasabwe kureba uko yaganiriza amatsinda y’abafana kugira ngo abafana ba yo batazongera kurangwa n’imyitwarire mibi kandi igayitse ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda cyane cyane ko ari ikipe ishinzwe imyitwarire y’abafana ba yo.

Hashingiwe ku ngingo ya 21 ijyanye n’inshingano, igika cya yo cya mbere cy’amategeko agenga imyitwarire ateganya ko; “FERWAFA, amashyirahamwe, amakipe babazwa imyitwarire y’abakinnyi, abayobozi, abanyamuryango, abakunzi ba bo n’undi muntu wese wagenwe n’ishyirahamwe cyangwa ikipe ngo akore akazi mu mukino”;

Hashingiwe na none ku ngingo ya 36 ijyanye no gutekwa gukina nta bafana aho riteganya ko; “Gutegekwa gukina nta bafana bituma amashyirahamwe, amakipe akina umukino nta bareba umupira bari ku kibuga.”

Komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA yahanishije ikipe ya Kiyovu Sports kuzakina umukino umwe bazakira nta bafana bari ku kibuga bakimara kumenyeshwa iki cyemezo. Bamenyeshejwe ko kandi kujurira biba mu gihe kitarenze iminsi 2 bakimara kumenyeshwa umwanzuro.

Bafatiwe ibi bihano mu gihe RIB iheruka gufunga abafana ba yo batandatu bakekwaho kugira uruhare muri iki kibazo.

Bivuze ko umukino w’umunsi wa 20 bazakiramo Marines tariki ya 18 Gashyantare 2022, Kiyovu Sports izawukina nta bafana bari ku kibuga kubera ko umukino w’umunsi wa wa 18 bazasura Rayon Sports na 19 bagasura Rwamagana City.

Kiyovu Sports izakira umukino umwe nta bafana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top