Siporo

FERWAFA yahannye yihanukiriye myugariro wa Police FC

FERWAFA yahannye yihanukiriye myugariro wa Police FC

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryahagaritse myugariro wa Police FC, Ndizeye Samuel amezi 6 kubera gukubita umusifuzi.

Ni mu itangazo yasohoye, FERWAFA yagize iti "Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Sunrise FC na Police FC, aho bwana Ndizeye Samuel yasagariye umusifuzi nk’uko na we yabyiyemereye;"

"Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire, yamaze guhanisha Bwana Ndizeye Samuel guhagarikwa amezi 6 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ituze mu bikorwa by’umupira w’amaguru."

Yamenyeshejwe ko yemerewe kujuririra iki cyemezo mu minsi yagenwe. Amakuru avuga ko yamaze kujurira.

Byabaye tariki ya 14 Mutarama mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona aho Sunrise FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 kuri Golgotha Stadium.

Umutoni Aline ni we wari umusifuzi wo hagati, Ishimwe Didier wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro na Nsabimana Patrick (ari na we wakubiswe) wari uwa kabiri w’igitambaro. Umusifuzi wa kane yari Murindangabo Moïse, mu gihe Komiseri yari Kagabo Issa.

Police FC ntabwo yishimiye imisifurire aho ivuga ko yanangiwe igitego. Nyuma y’umukino Ndizeye Samuel yaragiye aho abasifuzi bari bahagaze mu kibuga hagati bategereje gusuhuza abakinnyi, Samuel yacunze aba basifuzi maze akubita umutwe Nsabimana Patrick.

Umusifuzi yahise amuhunga ariko aramukurikira ariko hitambika abashinzwe umutekano ku kibuga, na we yakubiswe umutwe na Samuel ava amaraso mu mazuru.

Nyuma y’iyi mirwano, umusifuzi Umutoni Aline yahamagaye uyu myugariro amwereka ikarita y’umutuku.

Mu gihe Police FC yavaga kuri Stade ya Nyagatare itaha i Kigali, Ndizeye Samuel yagaragaye akurwa mu modoka y’Ikipe ashyirwa mu ya Polisi y’Igihugu Ishami rya Nyagatare ariko ntiyamaramo akanya kuko habayeho ibiganiro hagati y’Ubuyobozi bw’iri Shami rya Nyagatare, Umunyamabanga w’Ikipe CIP Umutoni Claudette ndetse na Perezida wayo, Bruce Munyambo, asubizwa mu modoka ya bagenzi be.

Bivugwa ko Ndizeye Samuel yatanze ibihumbi 70 abiha ushinzwe umutekano yakubise ngo ajye kwivuza ni mu gihe umusifuzi we yamuhaye ibihumbi 200.

Ndizeye Samuel yahagaritswe amezi 6
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • haragirimana Arexandre
    Ku wa 10-02-2024

    Apr yo se ntinjya ihanwa ko abasagariye umusifuzi kumunsi wgikombe nako NGO Ni muteteri

IZASOMWE CYANE

To Top