FERWAFA yakiriye abakinnyi bashya bakina i Burayi bazanye amaraso mashya mu Mavubi (AMAFOTO)
Kuri uyu wa Kane, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ ryakiriye abakinnyi batatu bashya bakina ku mugabane w’u burayi bemeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Mu minsi ishize FERWAFA yazengurutse u Burayi igerageza kuvugana n’abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda kugira ngo ibaganirize babe bakwemera gukinira Amavubi, mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry yahaye ISIMBI muri icyo gihe yemeje ko urugendo rwagenze neza ndetse hari benshi bemeye gukinira Amavubi.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2022, umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry akaba yakiriye 3 muri bo bakina mu Bubiligi, bari baherekejwe n’imiryango yabo.
Ku isonga abaje ni Luca Steppe w’imyaka 18 akaba akinira ikipe KVK Ninove mu cyiciro cya 4 mu Bubiligi.
Hari kandi Darryl Nganji w’imyaka 17 ukinira ikipe ya FCV Dender mu cyiciro cya kabiri na Aboul Kelly w’imyaka 22 ukinira Rup Boom FC mu cyiciro cya gatatu.
Aba bakinnyi bemeye gukinira Amavubi nyuma ya Rafael York ukina muri Sweden mu ikipe ya AFC Eskilstuna, Samuel Gueulette wa Raal La Louvière mu Bubiligi, Rutabayiro Jean Philippe ukina muri Espagne, Ngwabije Bryan Clovis ukina mu Bufaransa ariko ubu akaba nta kipe afite, umunyezamu wa Strommen IF muri Norway, Twizere Buhake Clement.
Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 23-09-2022Kbx wenda twakongera kubona ibyishimo uyumutsi badushishe pe
-xxxx-
Ku wa 23-09-2022Kbx wenda twakongera kubona ibyishimo uyumutsi badushishe pe
Dushime Bonheur
Ku wa 15-07-2022Nibyiza cyane ahubwo bakomeze bashake nabandi kuko harabana benshi bacyina mu Buraya.
Vincent Niyonsaba
Ku wa 15-07-2022Ferwafa iri gukora akazi keza arko hakenewe abakinnyi bakuru baza gufasha amavubi makuru kuko aba mbonye ari ab,igihe kizaza gusa nabo twabakenera mu makipe y,abakiri bato arko si nonaha muri senior Team

Byu.Dodos
Ku wa 15-07-2022Turabishimiye twizere ko bazanye amaraso mashya
Byu.Dodos
Ku wa 15-07-2022Turabishimiye twizere ko bazanye amaraso mashya