Siporo

FERWAFA yakiriye inashimira Eric Umulisa uzwi nka ’Tubazane’

FERWAFA yakiriye inashimira Eric Umulisa uzwi nka ’Tubazane’

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryakiriye ndetse rinashimira Eric Umulisa ku kazi gakomeye ko gushakisha abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bafite inkomoko mu Rwanda.

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse ndetse n’Umunyamabanga w’iri Shyirahamwe bakiriye uyu musore ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2023.

Umulisa Eric benshi bamaze kumenyera nka Tubazane, azwiho gukurikirana abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina hanze yarwo akabatangariza abatoza n’abayobozi ba FERWAFA ngo babavugishe babe baza mu ikipe y’igihugu.

Uyu musore akaba yarashimiwe umuhate akoresha kandi ko ibyo akora babibona ndetse banabiha agaciro.

Yizejwe ko mu bakinnyi bose yagiye agaragaza uko ikipe y’igihugu izajya ihamagarwa mu byiciro byose hazajya habonekamo aba bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda kugira ngo batangire kumenyerezwa.

Ikindi ni uko nyuma y’imikino ya Zimbabwe na Afurika y’Epfo bafite gahunda yo kujya gusura abakinnyi bakinayo bafite inkomoko mu Rwanda bavukiye ku mugabane w’u Burayi.

Eric Umulisa yashimiwe akazi amaze gukora
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse (ubanza ibumoso) n'umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade (uhera iburyo) bakiriye Umulisa Eric
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top