Siporo

FERWAFA yasabye imbabazi kubera amavubi, Abanyarwanda bavuga ikibari ku mutima

FERWAFA yasabye imbabazi kubera amavubi, Abanyarwanda bavuga ikibari ku mutima

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasabye imbabazi ku makosa yakozwe bigatuma u Rwanda ruterwa mpaga.

Ni nyuma y’uko rwakinishije Muhire Kevin umukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera Ivory Coast kandi nyamara afite amakarita 2 y’umuhondo ataramwemereraga kuwukina.

Ni amakarita yabonye ku mukino wa Senegal ndetse n’uwa Benin wabereye muri Benin. Benin yahise itanga ikirego maze u Rwanda ruhanishwa guterwa mpaga y’ibitego 3-0, ni umukino rwari rwanganyije 1-1.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryasohoye itangazo risaba imbabazi abanyarwanda kuri ubu burangare bwabaye.

Bati "Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryiseguye kandi risabye imbabazi abanyarwanda bose kubera uburangare bwabaye mu mitegurire y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abakuru-Amavubi, kugera aho byayiviriyemo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi utari wemerewe gukina ku mukino Amavubi yakiriyemo ikipe y’igihugu ya Benin i Kigali."

Bakomeje bavuga ko ari nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo guhagarika Rutayisire Jackson wari ushinzwe imitegurire n’imicungire y’ikipe y’igihugu (Team Manager) kandi ko n’undi wese uzagaragara ko yabigizemo uburengare azahanwa.

Bati "Ni muri urwo rwego uwari ushinzwe imucungire n’imitegurire y’ikipe y’igihugu, Bwana Rutayisire Jackson yahagaritswe ku mirimo yari ashinzwe. Turakomeza gukurikirana n’undi wese waba yarabigizemo uruhare kugira ngo abibazwe. Tuboneyeho kumenyesha abanyarwanda bose ko hafashwe ingamba zituma aya makosa atazongera kuba."

Nyuma yo gusaba imbababazi benshi yagiye bavuga ko kuzisaba ntacyo biri bihundure kubyabaye ahubwo basaba kwitondera amakosa nk’aya kugira ngo atazasubira.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top