Siporo

FERWAFA yashwishurije Kiyovu Sports

FERWAFA yashwishurije Kiyovu Sports

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryatesheje agaciro ikirego cya Kiyovu Sports yaregaga APR FC kuba yarakinishije Byiringiro Lague kandi yarerekanywe n’indi kipe.

Mu ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa FERWAFA ku wa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2023 yasinyweho n’Umuyobozi wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ku mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona batsinzwemo na APR FC 3-2, iyi kipe yakinishije umukinnyi Byiringiro Lague wamaze gusinyira Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden.

Ati "umukino waduhuje byagaragaye ko APR FC yakinishije umukinnyi utari uwa yo. Dukurikije amakuru tuvana mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu gihugu cya Sweden aho tariki ya 26 Mutarama 2023 yatangaje kuri Twitter ya yo ko Byiringiro Lague ari umukinnyi wa yo byemewe n’amategeko, tukaba dusanga ko ikipe ya APR FC ikwiye kudahabwa amanota y’umukino waduhuje na yo uyu munsi (ejo hashize) ku wa 28 Mutarama 2023 i Muhanga."

"Bwana munyamabanga ku mugereka w’iyi baruwa murahasanga urutonde rugaragaza ko uwo mukinnyi wavuzwe haruguru ari umukinnyi wa Sandvikens IF, tukaba twatunguwe cyane no kubona anagaragara ku rutonde rw’abakinnyi ba APR FC ndetse akaba yakinnye uwo mukino. "

Mu ibaruwa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mutarama 2023 FERWAFA yasubije Kiyovu Sports, yavuze ko bashingiye ku mategeko ya FIFA agena uburyo umukinnyi ahinduranya ikipe, Byiringiro Lague akiri umukinnyi wa APR FC.

Ati "Dushingiye ku mabwiriza ya FIFA agenga uburyo amakipe ahererekanya abakinnyi (FIFA RSTP 2022) mu ngingo yayo ya 5 agaka ka kabiri n’agaka ka 3 iteganya ko umukinnyi yemerewe gukina amarushanwa iyo yamaze kwandikishwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga rya FIFA Connect/FIFA TMS. Nta mukinnyi wemerewe kwandikwa mu makipe abiri icyarimwe."

Iyi baruwa ikomeza igira iti "tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko umukinnyi Byiringiro Lague ataraba umukinnyi wa Sandvikens IF mu rwego rw’amategeko kuko atarasabirwa icyangombwa kimwemerera gukina muri iyo kipe ngo yandikishwe muri federasiyo yabo biciye mu buryo busanzwe mu guhererekanya abakinnyi (FIFA TMS) kugira ngo yandukurwe muri FERWAFA."

"Uwo mukinnyi akaba yemerewe gukina amarushanwa yose ategurwa na FERWAFA mu gihe atarahabwa icyo cyangombwa kigaragaza ko yandukuwe muri FERWAFA yanditswe muri federasiyo y’igihugu iyo kipe ibarizwamo nk’uko biteganywa n’amategeko agenga ihererekanya ry’abakinnyi hagati y’ikipe ziri mu bihugu bitandukanye. Bityo rero ikirego cyanyu kikaba nta shingiro gifite."

Byiringiro Lague ni umukinnyi uheruka gutagazwa n’ikipe ya Sandvikens IF nk’umukinnyi wa yo mu gihe cy’imyaka 4 iri mbere. Nubwo yamutangaje ntabwo isoko muri Sweden rirafungurwa ngo abe yakwandikishwa ari na yo mpamvu APR FC yasabye ko bareka akazabanza agakina umukino wa Rayon Sports uzaba tariki ya 12 Gashyantare 2023.

Byiringiro Lague yateye Kiyovu Sports kurega APR FC muri FIFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top