FERWAFA yashyize hanze ibijyanye n’amatora ya Komite Nyobozi, ibyo bagomba kuba bujuje
Komisiyo ishinzwe amatora muri FERWAFA, yamaze gutangaza gahunda yose ijyanye n’amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA.
Mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA yiga k’ubwegure bw’uwari perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene yabaye tariki ya 23 Gicurasi 2021, abandi batanu bari muri Komite Nyobozi ye beguye.
Ibi byari bivuze ko hasigaye 5 kandi bakaba batemewe gufata umwanzuro byatumye bahita bategura amatora tariki ya 27 Kamena 2021.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi nibwo komisiyo ishinzwe amatora ya FERWAFA, yasohoye ibijyanye na gahunda yose y’amatora azaba tariki ya 27 Kamena 2021 kuri Lemigo Hotel saa 9:00’.
Gahunda y’amatora
Tariki ya 1-4 Kamena 2021: gutanga kandidatire kubashaka kwiyamamaza
Tariki ya 5-8 Kamena 2021: kwiga kuri kandidatire zatanzwe
Tariki ya 9 Kamena 2021: gutangaza abemerewe
Tariki ya 10-14 Kamena 2021: gutanga ubujurire niba hari ubuhari
Tariki ya 15-16 Kamena 2021: kwiga ku bujurire
Tariki ya 17 Kamena 2021: gutangaza icyemezo cya komisiyo y’ubukurire y’akanama gashizwe amatora ka FERWAFA.
Tariki ya 18 Kamena 2021: gutangaza abakandida ntakuka bemerewe.
Tariki ya 19-26 Kamena 2021: kwiyamamaza ku bakandita bazaba bemerewe.
Amatora azaba tariki ya 27 Kamena 2021.
Imyanya izatorerwa
1. Perezida
2. Visi Perezida
3. Komisiyo y’imari
4. Komisiyo ya marketing
5. Komisiyo y’Iterambere ry’umupira w’amaguru
6. Komisiyo y’amarushanwa
7. Komisiyo y’umupira w’abagore
8. Komisiyo y’ubuvuzi
9. Komisiyo y’umutekano
10. Komisiyo y’amategeko
Ibisabwa kugira ngo wemererwe kwiyamamaza
1. Kuba uri Umunyarwanda
2. Kuba utari munsi y’imyaka 28 kandi atarengeje imyaka 70
3. Kuba umwanya wiyamamarizwa waratanzwe n’umwe mu banyamuryango ba FERWAFA
4. Kuba byibuze warakoze ibikorwa bifatika mu mupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka 2 mu myaka 5 iheruka
5. Kuba uzwi nk’umuntu w’inyangamugayo
6. Kuba wararangije amashuri yisumbuye(ufite diploma cyangwa certificate)
7. Kuba byibuze uzi kuvuga indimi 2 mu ndimi zikoreshwa na FERWAFA
8. Kuba utarafunzwe cyangwa warakatiwe n’inkiko igihe kirenze amezi 6
9. Kuba utarigeze uhagarikwa na FERWAFA, CAF cyangwa FIFA
Ibitekerezo
Uwimana Emmanuel
Ku wa 8-06-2021Ex ubundi nibande bemewe gutorwa mutubwire murakoze niba mubifiteho amakuru murakoze

Singirankabo Laurent
Ku wa 28-05-2021Iyo biyamamaza batubwira imigabo n imigambi ukumva ari sawa ariko iyo bageze mukazi bakora ibinyuranye n ibyo batubwiye .abazatora bazashishoze batore inyanga mugayo kndi babishoboye.bazabasha kubaka umupira bahereye mu bana kndi bakareba abafite impano .batarebye ngo ni uwa kanaka .ahubwo bashingiye ko afite impano murakoze