Siporo

FERWAFA yatakambiwe kubera kwirengangiza ikirego cy’umuyobozi wa ‘Rwanda Premier League’ yagejejweho ikaryumaho

FERWAFA yatakambiwe kubera kwirengangiza ikirego cy’umuyobozi wa ‘Rwanda Premier League’ yagejejweho ikaryumaho

Uwizeye Djafar wahoze akinira Gorilla FC, yatakambiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kubera ikirego cya Mudaheranwa Yusufu usanzwe uyobora ’Rwanda Premier League’ akaba n’umuyobozi wa Gorilla FC wamwirukanye binyuranyije n’amategeko.

Yifashishije G&G Advoctes imuhagarariye mu mategeko, tariki ya 22 Nzeri 2023 batanze ikirego muri FERWAFA barega Gorilla FC kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Djafar n’abamuhagarariye bategereje igisubizo ariko baraheba, nyuma y’amezi ane bakaba bandikiye noneho perezida wa FERWAFA.

Tariki ya 19 Mutarama 2024 bandakiye perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse bamutakambira ngo abafashe gukemura iki kibazo.

Muri iyi baruwa ISIMBI ifitiye kopi FERWAFA yakiriye tariki 1 Werurwe 2024, basabye Munyantwali kubafasha kurenganura Uwizeye Djafar.

Ati “Nyakubahwa perezida wa FERWAFA mbanje kubifuriza amahoro, tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubatakambire ku kibazo twagejeje kuri Federasiyo cy’umukiriya wacu twavuze haruguru ku wa 22 Nzeri 2023.”

“Nyakubahwa perezida nk’uko biteganywa n’amategeko agenga umupira w’amaguru atandukanye mu Rwanda cyane cyane kubirebana n’abanyamuryango ba Federasiyo mubereye umuyobozi . Ku wa 22 Nzeri 2023 twashyikirije ikirego federasiyo twasabaga kurenganura umukinnyi wahoze akinira Gorilla FC umunyamuryango wa Federasiyo (FERWAFA).”

Yakomeje igira iti “Nyakubahwa perezida biratangaje kuba umukinnyi yarirukanywe bahura iminsi mike ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo itangire kandi bigakorwa n’uwagakwiye kumurengera no gusigasira ireme n’imibereho y’umukinnyi. Amezi abaye 4 dutanze ikirego ariko igitangaje ni uko ntagisubizo n’ubu turabona byibuze ngo umukinnyi yicare azi igihe ikibazo cye kizafatirwaho umwanzuro.”

Mu gihe batagira icyo bakora, amakuru ISIMBI ifite ni uko Djafar n’umunyamategeko we biteguye guhita bagana CAF na FIFA ngo ibarenganure.

Uwizeye Djafar yasinyige Gorilla FC amasezerano y’imyaka ibiri mu mpeshyi ya 2022, nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-23 yaje gutandukana n’uyu mukinnyi utarakinnye imikino myinshi kubera imvune aho avuga ko ikipe yanze kumuvuza.

Ubwo yirukanwaga yabwiwe ko agomba guhabwa amezi atatu y’imperekeza ariko arabyanga avuga ko ikipe igomba kumwishyura amafaranga y’amezi yose yari asigaraniye ikipe (umwaka), nayo irabyanga.

Djafar wanyuze mu makipe nka Espoir FC na Gicumbi FC yishyuza Gorilla FC akabakaba miliyoni 4 ashobora kwiyongera kubera ubukerwe ndetse n’igihembo cy’umwunganira mu mategeko.

Mudaheranwa Yussuf perezida wa Gorilla FC, ikipe yarezwe muri FERWAFA
Djafar ararega Gorilla kumwirukana binyuranyije n'amategeko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bite
    Ku wa 7-03-2024

    Iyo byanse muri FERWAFA nimurye muri FIFA

IZASOMWE CYANE

To Top