FERWAFA yataye ibaba! Mu buryo butunguranye Rayon Sports yayisubije igikombe cy’Amahoro ibyishimo bitarangiye
Nubwo Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro ariko ntacyo yacyuye kuko cyari cyatangiye kubangirikira mu ntoki.
Ni nyuma y’uko yari yegukanye iki gikombe itsinze Indahangarwa ibitego 4-0 mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024 kuri Kigali Pele Stadium.
Nk’ibisanzwe ikipe yashyikirijwe igikombe, batangira kukishimira, abakinnyi bakifotorezaho. Muri uku kukishimira ni bwo cyatangiye kwangirika, umukinnyi yagifata kigafobagana hafi kuroboka.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi n’abatoza bahise babyereka ubuyobozi bw’ikipe ya bo, bababwira ko bitewe n’uko kimeze byagorana ko banakigeza ku biro by’iyi kipe biri Kicukiro, bishobora kurangira buri umwe ugifashe asigarana ibice bice.
Aha ni ho Rayon Sports yahise ibyereka Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, maze ribasaba gusubiza icyo gikombe bakazajya gufata igikombe gishya nyuma ya konji (kanji y’abakozi y’uyu munsi).
wari umunsi mubi kuri FERWAFA, Kaboy watsinze “Hat-Trick” yasabwe gutega moto akajya gufata umupira “Ballon” kuri FERWAFA
Si ibi gusa kuko FERWAFA yagaragaje ikindi kintu gisa n’agashya kuri uyu mukino wa nyuma aho umukinnyi watsinze ibitego 4 byose bya Rayon Sports, Mukandayisenga Jeannine [Kaboy] yimwe umupira (Ballon) nk’umukinnyi watsinze ibitego 3 mu mukino umwe “Hat-trick”.
Nk’ibisanzwe birazwi ko umukinnyi watsinze ibitego 3 mu mukino umwe “Hat-trick” ahabwa umupira akawutahana, gusa ejo si ko byagenze kuko Kaboy watsinze ibitego 4 byose Rayon Sports yatsinze Indahangarwa, yabwiwe ko bitateguwe.
Imipira yakinwe ni iya FERWAFA kuko igikombe cy’Amahoro ni yo igitegura, bivuze ko n’umupira Kaboy yagombaga guhabwa ari uwa FERWAFA, gusa yatunguwe no kuwubaza bakamubwira ko bitari muri gahunda.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yabwiwe ko imipira yazanywe kuri Kigali Pele Stadium nta n’umwe ugomba kuvaho ahubwo ko yazajya ku biro bya FERWAFA gufata undi mupira, ngo hari imipira ya CAF ni yo bagomba kumuhamo.
Ibi yasanze atazabivamo, ni ko kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ye ya Rayon Sports bamuha umupira w’ikipe ya Rayon Sports.
Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 1-05-2024Birababaje nkibyo aba ari ibiki koko babaye smart.
Kwihangana bertin
Ku wa 1-05-2024Hhh ndumva bikaz
Jonas Nsengiyumva
Ku wa 1-05-2024Ferwafa ko yagayitse ra,uroshye
Wari umupira wwahuje imidugudu
Jonas Nsengiyumva
Ku wa 1-05-2024Ferwafa ko yagayitse ra,uroshye
Wari umupira wwahuje imidugudu
Nkundimana
Ku wa 1-05-2024Ntibizoroha pe !!!!
Gusa isimbi muri beza cyane mukora inkuru zanyu neza.
Ferwafa yo sinatinda ku nyayo kuko n,utabona yabona akavuyo kayibamo.