Siporo

FERWAFA yatumiye abayobozi b’amakipe mu nama izigirwamo ingingo 2 gusa

FERWAFA yatumiye abayobozi b’amakipe mu nama izigirwamo ingingo 2 gusa

Ubuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, bwatumiye abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu nama nyunguranabitekerezo izigirwamo ingingo 2 gusa.

Ni inama iteganyijwe ku wa Kane tariki ya 24 Ukuboza 2020, itumijwe mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere yahagaritswe kubera ko amwe mu makipe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Mu butumwa umunyamabanaga wa FERWAFA, Karangwa Uwayezu Francois Regis yoherereje abayobozi b’amakipe buragira buti"mu izina rya perezida wa FERWAFA mbandikiye ngira ngo mbatumire mu nama nyunguranabitekerezo iteganyijwe ku wa Kane tariki ya 24 Ukuboza 2020 saa munani z’amanywa(14h00’) mu cyumba cy’inama cya FERWAFA."

Yakomeje avuga ko ibiri ku murongo w’ibyigwa ari"kuganira ku bibazo byagaragaye mu ntangiriro za shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu bagabo y’umwaka w’imikino 2020-2021. Kungurana ibitekerezo ku isubukurwa rya shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu bagabo y’umwaka wa 2020-2021."

Tariki ya 11 Ukuboza 2020, ubwo shampiyona yari imaze gukinwa umunsi wa 3, Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rihagarika shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo umwaka w’imikino 2020-2021, ni nyuma y’uko hari amakipe yananiwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus bituma abakinnyi benshi bandura.

Shampiyona yahagaritswe igeze ku munsi wa 3, FERWAFA yatumije inama yo kwiga uburyo yasubukurwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top