FERWAFA yavuze ikibazo cyatumye igikombe cy’Amahoro yahaye Rayon Sports yahise ikibasubiza
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryavuze ko Igikombe cy’Amahoro yari yahaye Rayon Sports y’abagore ikakiyisubiza, byatewe na buro imwe yari igifunze yafungutse ariko byamaze gukemuka, bakiyisubije.
Rayon Sports yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Indahangarwa ibitego 4-0 mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024 kuri Kigali Pele Stadium.
Nk’ibisanzwe ikipe yashyikirijwe igikombe, batangira kukishimira, abakinnyi bakifotorezaho.
Muri uku kukishimira ni bwo cyatangiye kwangirika.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi n’abatoza bahise babyereka ubuyobozi bw’ikipe ya bo, bababwira ko bitewe n’uko kimeze byagorana ko banakigeza ku biro by’iyi kipe biri Kicukiro.
Aha ni ho Rayon Sports yahise ibyereka Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, maze ribasaba gusubiza icyo gikombe bakazagifata nyuma ya konji (konji y’abakozi yabaye ejo hashize).
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yavuze ko iki gikombe cyari cyagize ikibazo cya buro yari igifunze ifatanya igice cyo hasi n’icyo hejuru yari yafungutse, gusa barayifunze barakiyisubiza.
Ati "Hari iburo yafungutse, urabona kiriya gice cyo hasi n’icyo hejuru hari iburo iba ifunze igiteranya, bagitereye hejuru kandi ni byo igikombe kiba kigomba guterwa hejuru bakishimira, ni yo yafungutse rero barongeye barayifunga barakibasubiza."
FERWAFA kandi yavuze ko iri mu mushinga wo gukora ibikombe byihariye bidahinduka, shampiyona ikaba ifite igikombe cya yo kidahinduka ndetse no mu gikombe cy’Amahoro bikaba bimeze gutyo.
Ni nyuma y’uko iri shyirahamwe ryagiye rishinjwa kutagira igikombe kimwe kidahinduka, aho buri mwaka batanga ibikombe bitandukanye.
Ibitekerezo