FERWAFA yavuze ku bujuirire bwa myugariro wa Police FC yahannye yihanukiriye
FERWAFA yemeje ko yakiriye ubujurire bwa myugariro wa Police FC, Ndizeye Samuel wahagaritswe amezi 6.
Tariki ya 9 Gashyantare ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryasohoye itangazo rivuga ko ryahagaritse uyu mukinnyi kubera gusagarira umusifuzi.
Iryo tangazo ryagiraga riti "Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Sunrise FC na Police FC, aho bwana Ndizeye Samuel yasagariye umusifuzi nk’uko na we yabyiyemereye;"
"Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire, yamaze guhanisha Bwana Ndizeye Samuel guhagarikwa amezi 6 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ituze mu bikorwa by’umupira w’amaguru."
Nk’uko yari yamenyeshejwe mu ibaruwa ko yemerewe kujurira, Samuel yahise ajurira akaba agitegereje umwanzuro ku bujurire bwe.
Umuvugizi wa FERWAFA wungirije, Jules Karangwa yavuze ko ubujurire bw’uyu mukinnyi bwakiriwe ariko Komisiyo ibishinzwe ari yo y’Ubujurire itarafata icyemezo.
Ati "Umukinnyi yararajuriye, yajuririye muri Komisiyo y’Ubujurire, ni ho biri, ntabwo irafata umwanzuro igihe Komisiyo y’Ubujurire izafatira umwanzuro tuzabibamenyesha nk’uko dusanzwe tubibamenyesha."
Ubundi byagenze bite?
Byabaye tariki ya 14 Mutarama mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona aho Sunrise FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 kuri Golgotha Stadium.
Umutoni Aline ni we wari umusifuzi wo hagati, Ishimwe Didier wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro na Nsabimana Patrick (ari na we wakubiswe) wari uwa kabiri w’igitambaro. Umusifuzi wa kane yari Murindangabo Moïse, mu gihe Komiseri yari Kagabo Issa.
Police FC ntabwo yishimiye imisifurire aho ivuga ko yanangiwe igitego. Nyuma y’umukino Ndizeye Samuel yaragiye aho abasifuzi bari bahagaze mu kibuga hagati bategereje gusuhuza abakinnyi, Samuel yacunze aba basifuzi maze akubita umutwe Nsabimana Patrick.
Umusifuzi yahise amuhunga ariko aramukurikira ariko hitambika abashinzwe umutekano ku kibuga, na we yakubiswe umutwe na Samuel ava amaraso mu mazuru.
Nyuma y’iyi mirwano, umusifuzi Umutoni Aline yahamagaye uyu myugariro amwereka ikarita y’umutuku.
Mu gihe Police FC yavaga kuri Stade ya Nyagatare itaha i Kigali, Ndizeye Samuel yagaragaye akurwa mu modoka y’Ikipe ashyirwa mu ya Polisi y’Igihugu Ishami rya Nyagatare ariko ntiyamaramo akanya kuko habayeho ibiganiro hagati y’Ubuyobozi bw’iri Shami rya Nyagatare, Umunyamabanga w’Ikipe CIP Umutoni Claudette ndetse na Perezida wayo, Bruce Munyambo, asubizwa mu modoka ya bagenzi be.
Bivugwa ko Ndizeye Samuel yatanze ibihumbi 70 abiha ushinzwe umutekano yakubise ngo ajye kwivuza ni mu gihe umusifuzi we bivugwa yamuhaye ibihumbi 200.
Ibitekerezo