Siporo

FERWAFA yavuze ku mutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi

FERWAFA yavuze ku mutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rivuga ko bataratangira gushaka umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu ariko bizatangira mu kwezi gutaha.

Ni mu gihe muri uyu mwaka u Rwanda rufite gukina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) ndetse ari nabwo hazatangira urugendo rwo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Amavubi y’u Rwanda akaba nta mutoza afite kuva nyuma y’uko muri Kanama 2023 uwari umutoza mukuru, Carlos Alos yeguye maze hagashyirwaho umutoza w’agateganyo.

Hahise hashyirwaho Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA nk’umutoza mukuru w’agateganyo yungirijwe na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahabwa gutoza umukino umwe wasozaga itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2023 aho banganyirije mu Rwanda 1-1.

Mu gihe igihe cy’Amavubi cyo gukina andi majonjora kirimo kugenda cyegereza ariko na none hakibazwa umutoza uzayitoza cyangwa niba abagateganyo ari bo bazayigumana.

Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yabwiye ISIMBI ko hataratangira gushakwa umutoza mushya ariko mu kwezi k’Ukwakira 2023 ari bwo hazatangira gushakwa umutoza mushya.

Ati "Ntabwo gushaka umutoza w’Amavubi biratangira. Ariko mu kwezi k’Ukwakira hagati nibwo azatangira gushakwa. Ntabwo nakubwira ngo azatangira igihe iki n’iki ariko byose muzabimenya vuba."

Byari biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira 2023 ari bwo hazaba amajonjora ya CHAN, ni mu gihe tariki ya 20 Ugushyingo 2023 azahura na Afurika y’Epfo n’aho tariki ya 13 Ugushyingo akazahura na Zimbabwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Amavubi azatangira gushaka umutoza mu kwezi gutaha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyonzima Fidele
    Ku wa 23-09-2023

    Umutoza mushya arakenewe
    Kugira ngo turebe ko amavubi Hari Aho yagera

  • Jerome
    Ku wa 22-09-2023

    Mukoraneza cyane turabashimiye

IZASOMWE CYANE

To Top