Siporo

FERWAFA yemeje amakipe igihe imikino yo kwishyura ya shampiyona izatangirira

FERWAFA yemeje amakipe igihe imikino yo kwishyura ya shampiyona izatangirira

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kumenyesha amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo ko imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22 izatangira mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo imikino ibanza yamaze gushyirwaho akadomo, ni mu gihe mu cyiciro cya mbere umunsi wa 15 ari na wo usoza igice kibanza cya shampiyona ya 2021-22 uzasozwa tariki ya 28 Mutarama 2022.

Mu itangazo rya FERWAFA ryashyizweho umukono n’umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yamenyesheje aya makipe ko imikino yo kwishyura izatangira tariki ya 12 Gashyantare 2022.

Bagize bati “tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko imikino yo kwishyura (2nd leg) mu cyiciro cya mbere 2021-2022 n’icyiciro cya kabiri (2nd leg) iteganyijwe gutangira tariki ya 12 Gashyantare 2022.”

Iri tangazo ryasojwe rivuga ko uko ingengabihe y’imikino yo kwishyura uko iteganyijwe bazayimenyeshwa mu gihe cya vuba.

Shampiyona imikino yo kwishyura izatangira mu kwezi gutaha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hakuziyaremye rabani
    Ku wa 29-01-2022

    Nibyiza kuko muba mubitangaje kare ark mukosore amakosa Ari mumisifurire kd mugire amategeko ahamye nka ferwafa kuko mwama muhindagura ibintu

  • Hakuziyaremye rabani
    Ku wa 29-01-2022

    Nibyiza kuko muba mubitangaje kare ark mukosore amakosa Ari mumisifurire kd mugire amategeko ahamye nka ferwafa kuko mwama muhindagura ibintu

IZASOMWE CYANE

To Top