Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ‘FERWAFA’ ryamaze gutanga ikirego mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’, ni nyuma y’uko ryibwe ibikoresho birimo n’iby’ikipe y’igihugu.
Ubu bujura bwabaye umwaka ushize aho umuntu utaramenyekana yinjiye mu biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru akajya ahabitse ibikoresho birimo n’iby’ikipe y’igihugu akabyiba.
Amakuru avuga ko uyu muntu mu bikoresho yibye harimo n’imyenda ikipe y’igihugu yagombaga gukinisha muri shampiyona ya Afruka y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ irimo kubera muri Cameroun, bituma FERWAFA itumizaho indi myenda yo gusimbuza iyibwe.
Nyuma yo kwibwa ibi bikoresho, tariki ya 23 Ukuboza 2020, FERWAFA ikaba yarahise itanga ikirego muri RIB nk’uko Umuvugizi w’umusigire, Dr. Murangira B. Thierry yabyemereye ISIMBI.
Ati“nibyo icyo kirego twaracyakiriye aho bavuga ko bibwe ibikoresho. Ntabwo bakubwira ngo bibwe ibikoresho ibi n’ibi kuko iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri. Twacyakiriye tariki ya 23 Ukuboza 23.”
ISIMBI yagerageje kuvugana n’umunyamabanga wa FERWAFA akaba n’umuvugizi wayo, Uwayezu Francois Regis kugira ngo abe yatangaza ibikoresho byose muri rusange byibwe ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.
Ibitekerezo