Siporo

FERWAFA yihaye igihe ntarengwa cyo kuba yamaze kubona umutoza w’Ikipe y’Igihugu

FERWAFA yihaye igihe ntarengwa cyo kuba yamaze kubona umutoza w’Ikipe y’Igihugu

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) yavuze ko byibuze mbere y’iminsi 10 ngo u Rwanda rukine na Zimbabwe bazaba bamaze gutangaza umutoza mushya w’Amavubi.

Amatsiko ni menshi ku bakunzi b’Ibikipe y’Igihugu Amavubi igihe umutoza azabonekera cyane ko izatangira ijonjora ry’Igikombe cy’Isi mu kwezi gutaha.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi, perezida wa FERWAFA yavuze ko babizi ko bakererewe ariko byibuze mbere y’iminsi 10 ngo batangire iri jonjora azaba yabonetse.

Ati "Mumaze iminsi mubitwibutsa ko nta mutoza uhari, ko nta mikino ya gicuti, umutoza we azaba yabonetse kandi mu gihe gishoboka nk’iminsi nk’icumi azaba yabonetse, ariko imikino ya gicuti yo naba mbabeshye."

Yakomeje avuga ko nubwo batinze ariko hari uwo bari mu biganiro ndetse bigenze neza yanatangazwa mbere y’igihe.

Ati" Ibintu byo kurambagiza ntibyoroshye, niyo umaze kumubona ntibyoroshye kuganira na we ngo muhuze, byaratinze biragaragara."

"Hari uwo turimo tuganira, ntabwo bikiri mu kirere bigenze neza ni vuba n’iyo minsi twavugaga ishobora kutagera."

Bivugwa ko Umudage, Torsten Frank Spittler ari we uri mu biganiro na FERWAFA ngo abe umutoza w’Amavubi ndetse bikanavugwa ko amaze igihe mu Rwanda.

U Rwanda ruzatangira ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 tariki ya 15 Ugushyingo 2023 izakira Zimbabwe n’aho tariki ya 21 Ugushyingo akakira Afurika y’Epfo.

Amavubi y’u Rwanda akaba nta mutoza afite kuva nyuma y’uko muri Kanama 2023 uwari umutoza mukuru, Carlos Alos yeguye maze hagashyirwaho umutoza w’agateganyo.

Hahise hashyirwaho Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA nk’umutoza mukuru w’agateganyo yungirijwe na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahabwa gutoza umukino umwe wasozaga itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2023 aho banganyirije mu Rwanda 1-1.

Yavuze ko umutoza w'ikipe y'igihugu azaboneka vuba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top