Siporo

FERWAFA yongereye umubare w’abanyamahanga

FERWAFA yongereye umubare w’abanyamahanga

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamaze kwemeza ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2023-24 umubare w’abanyamahanga uva kuri 5 ukaba 6.

Yaherukaga kongera uyu mubare muri 2021 ubwo wavaga kuri batatu ukaba batanu.

Ni umwanzuro wavuye mu mwiherero wa Komite Nyobozi ya FERWAFA wabaye ejo ku wa 26 Nyakanga n’uyu munsi ku wa 27 Nyakanga 2023 aho wemeje impinduka mu mabwiriza agenga amarushanwa ya FERWA n’umubare w’abanyamahanga buri kipe yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino.

Ku ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga w’agateganyo wa FERWAFA, Jules Karangwa yemeje ko bagomba kuba 6.

Yagize ati "Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko amakipe y’icyiciro cya mbere mu bagore no mu bagabo, yemerewe gukinisha abakinnyi batarenze 6 uhereye mu mwaka w’imikino wa 2023-24".

Bibukije aya makipe kandi ko kugira ngo umukinnyi w’umunyamahanga yandikwe yemerwe gukina agomba kuba atarengeje imyaka 30, mu gihe ayirengeje agomba kuba byibuze mu myaka itatu iheruka yarakiniye ikipe y’igihugu cye.

Abanyamahanga babaye 6
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top