Siporo

FERWAHAND yakiriye inzobere ya IHF ndetse na perezida wa CAHB (AMAFOTO)

FERWAHAND yakiriye inzobere ya IHF ndetse na perezida wa CAHB (AMAFOTO)

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryakiriye inzobere muri uyu mukino iturutse mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Handabll (IHF), Paul Landuré ndetse na perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB), Dr Aremou Mansourou aho baje mu ruzikundo rw’akazi.

Aba bombi bakaba bageze mu Rwanda mu ijoro ry’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2024 bakaba bakiriwe n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda barimo perezida, Twahirwa Alfred ndetse n’Umunyamabanga, Tuyisenge Pascal, umutoza w’ikipe y’igihugu, Bagirishya Anaclet ndetse na Team Manager, Joel Kagwegwe.

Inzobere ya IHF, Paul Landuré ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 3 ni mu ihe perezida wa CAHB, Dr Aremou Mansourou we ari uruzinduko rw’iminsi 2. Ni uruzinduko rujyanye n’imyiteguro y’igikombe cy’Afurika cya Handball cya 2026 u Rwanda ruzakira.

Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe rw’akazi rw’iminsi 2 mu Rwanda, Dr Aremou Mansourou azahura n’abagize inzego za Siporo mu Rwanda ndetse n’abayobozi ba FERWAHAND baganira ku myiteguro y’Igikombe cy’Afurika cya 2026 cy’Abagabo u Rwanda ruzakira.

Tariki ya 27 Gashyantare 2024, ubwo habaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’Abagabo cya 2024 cyegukanywe na Misiri itsinze Tunisia, aho u Rwanda rwasoje ku mwanya wa 14, ni bwo rwahawe ibendera nk’igihugu kizakira igikombe cy’Afurika gikurikiyeho.

SG Pascal yakira Paul Landure
Umutoza Anaclet na SG Pascal baganira n'inzobere ya IHF, Paul Landure
Anaclet na Paul Landure
Yakiriwe n'abayobozi ba FERWAHAND
Perezida wa CAHB, Dr Aremou Mansourou (ufite indabo) yakiriwe n'abarimo perezida wa FERWAFA, Twahirwa Alfred (wa kabiri uturutse iburyo)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top