Siporo

‘Fixing’ ivugwa ko yazahaje shampiyona y’u Rwanda yavugutiwe umuti

‘Fixing’ ivugwa ko yazahaje shampiyona y’u Rwanda yavugutiwe umuti

Imwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo guca ‘Fixing’ (kugena uko umukino uri bugende) mu mikino ya shampiyona zo mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda [MINICOM] ifatanyije na Minisiteri ya Siporo [MINISPORTS] babujije kompanyi zo gutega zikorera mu Rwanda (betting companies) kongera gucuruza imikino yo mu Rwanda.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata U. Habyarimana yavuze ko gucuruza iyi mikino bihise bihagarikwa kugeza byongeye gukomorerwa.

Yagize ati “ku bwumvukane bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), iramenyesha Kompanyi zose z’imikino y’amahirwe mu Rwanda ko gutanga uburyo bwo gutega ku mikino y’imbere mu gihugu bihise bihagarikwa kugeza igihe bazamenyeshwa nyuma yo gusuzuma raporo ya MINISPORTS ku ngaruka zishobora kubaho ku kuba hagurisha imikino (Match fixing).”

Imikino y’imbere yavuzwe ni icyiciro cya mbere n’icya kabiri, amarushanwa ahabera ndetse n’amarushanwa y’abato. MINICOM yasabye ubufatanye n’izi kompanyi mu gihe hari ibikirimo gusuzumwa.

Hafashwe uyu mwanzuro mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2021-22 hagiye habamo ibintu byinshi byafashwe nko kugurisha imikino, yaba abayobozi b’amakipe ndetse n’abandi bantu bashamikiye kuri siporo byavugwaga ko hari ukuntu bavuganaga n’abakinnyi bakabafasha kugena uko umukino uri bugende.

Benshi bibuka KNC, perezida wa Gasogi United ahagarikwa ndetse akanacibwa amafaranga, ni uko yari yavuze ko ibintu byo kugurisha imikino yari abajijwe ahubwo byabazwa perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal kuko ari we bivugwaho.

Hari nyuma y’uko yari amaze gutsindwa 1-0 na Gorilla FC mu mukino utaravuzweho rumwe, wari wagiye kuba benshi bavuga uko uri buze kugenda ndetse biza no kuba byo, ngo byari ku bwumvikane bw’abayobozi bombi.

Ntabwo abantu bakwirengegiza umukino Etoile del’est yatsinzemo Marines FC na Espoir FC, yose byari byavuzwe ko igomba kuyitsinda mbere y’uko iba. Ni imikino myinshi yagiye ivugwamo ‘Fixing’.

Guhagarika iyi mikino muri betting zikorera mu Rwanda gusa, benshi bibaza niba ari cyo cyizaca iyi ‘Fixing’ ivugwamo cyane ko na bamwe mu babikora bivugwa ko iyi mikino batayitegera mu Rwanda.

gutega ku mikino yo mu Rwanda uri imbere mu gihugu byakuweho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Reti
    Ku wa 14-07-2022

    Ibi bintu subugoryi ra fixing ya mbere iri mu macyipe anyura mu bakinnyi ndetse nabayobozi hagati yabo baharirana icyindi politique yivanga mur football ite

IZASOMWE CYANE

To Top