Siporo

Gacinya Chance Denis yishongoye kuri KNC

Gacinya Chance  Denis  yishongoye kuri KNC

Gacinya Chance Denis wahoze ayobora Rayon Sports, yishongoye kuri Kakooza Nkuriza Charles [KNC] wari wavuze ko azabatsinda amubwira ko miliyoni 45 Frwa yakuye mu mukino zizamufasha gusunika amezi 2 ariko amanota 3 yo ntayo yari kubona.

Hari nyuma y’umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024 maze Rayon Sports igatsinda Gasogi United 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro.

Mbere y’uyu mukino, KNC yari yavuze ko agomba gutsinda Rayon Sports kuko itari ku rwego rwa Gasogi United.

Ibi ni bimwe mu byatumye abahoze Bayingana Rayon Sports barimo na Gacinya Chance Denis bahaguruka bagategura uyu mukino kugira ngo bazatsinde Gasogi United.

Nyuma yo gutsindwa 1-0, KNC yavuze ko ari bo bitsinze, kuko Rayon Sports nta kintu na kimwe yakinnye, bayihushije uburyo bwinshi.

Ati "Ni amahirwe make kuko uyu mukino nari kuba nawurangije mu gice cya mbere ariko iyo utabashije kubyaza umusaruro amahirwe ya we ni ko bigenda."

"Ikindi ntabwo ikipe yigeze ishota mu izamu nitwe twitsinze, kapiteni wacu umukinnyi ngenderwaho abona ikarita itukura ikipe inanirwa gutera mu izamu turi abakinnyi 9 turakomeza turayisatira, ni ibyo."

Gacinya Chance Denis wari warebye uyu mukino yahise aza aramubwira ati "ngaho ryama wishimye se, ko wakinnye neza ryama wishimye. Oya yabonye miliyoni 45 Frw ziramuhagije ziramufasha gusunika amezi abiri."

Gutsindwa uyu mukino bivugwa ko wari witabiriwe n’abantu bari hagati y’ibihumbi 12 na 15, byatumye Gasogi United itakaza umwanya wa mbere ufatwa na Rutsiro FC banganya amanota 7.

KNC yacyuye amafaranga abura amanota
Gacinya yabwiye KNC yabonye amafaranga azamusunika amezi 2
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top