Siporo

Gad umaze iminsi akwepa Musanze FC aravugwa muri APR FC

Gad umaze iminsi akwepa Musanze FC aravugwa muri APR FC

Amakuru avuga ko umunyezamu wa Musanze FC, Muhawenayo Gad ari mu muryango winjira muri APR FC, ni mu gihe ikipe ye yamubuze ngo batangire ibiganiro byo kongererwa amasezerano.

Uyu munyezamu wagize umwaka mwiza w’imikino wa 2023-24 aho yafashije Musanze FC gusoza ku mwanya wa 3 ndetse kwitwara neza kwe bigaragarira ku kuba yaranahamagawe mu ikipe y’igihugu.

Gad wari usoje amasezerano ye muri Musanze FC, amakuru ISIMBI yamenye ni uko Musanze FC imaze iminsi igerageza gushaka uburyo yamwegera ngo baganire ku kuba yakongera amasezerano ariko ntibarabasha guhura na we.

Bivugwa ko inshuro zose yagerageje yabahaye gahunda ntazubahirize ni mu gihe ubundi yababwiye ko ari mu karuhuko.

Gusa uyu munyezamu ashobora kuba yarabikoze abishaka kuko bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC ngo abe yaza gusimbura Ishimwe Jean Pierre ushobora gutandukana na APR FC akajya mu ikipe azakinamo.

APR FC ikaba igomba gutandukana n’abanyezamu ba yo babiri, Ishimwe Jean Pierre na Mutabaruka Alexandre, irimo gushaka rero abasimbura ba bo.

Muhawenayo Gad aravugwa muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top