Siporo

Gahunda y’abakinnyi 11 b’Amavubi bakina hanze

Gahunda y’abakinnyi 11 b’Amavubi bakina hanze

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryamaze gushyira hanze gahunda y’abakinnyi bakina hanze uko bazaza bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi.

Umutoza Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 30 azifashisha kuri uyu mukino wa Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, harimo 11 bakina hanze y’u Rwanda.

FERWAFA yamaze gushyira hanze uko aba bakinnyi bazaza bamwe bazaza mu Rwanda bazahagurukane n’abandi ni mu gihe abandi bazahurira muri Ethiopia.

Kuri gahunda Ally Niyonzima ukinira Bumamuru mu Burundi yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize.

Uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 14 Werurwe byitezwe ko hagera abakinnyi 3 ari bo; Djihad Bizimana wa KMSK Deinze, Hakim Sahabo wa Lille na we arahagurukira mu Bubiligi ndetse na Habimana Glen wa Victoria Rosport.

Ejo hazaza Meddie Kagere wa Singida Big Stars muri Tanzania na Muhire Kevin wa Yarmouk muri Kuwait.

Ku wa Gatatu hazaza umukinnyi umwe ari we Rafael York ukinira Gefle muri Sweden.

Tariki ya 18 Werurwe 2023, byitezwe ko ari bwo Kwizera Olivier wa Al - Kawkab muri Saudi Arabia azaza agahurira n’abandi muri Ethiopia.

Tariki ya 19 Werurwe 2023 Mutsinzi Ange Jimmy wa FK Jerv na Rubanguka Steve wa FC Zimbru muri Moldova bazahurira n’abandi muri Cotonou muri Benin.

Umukinnyi uzaza nyuma ni Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc aho azasanga abandi muri Benin tariki ya 20 Werurwe 2023.

Umukino w’u Rwanda na Benin uzaba tariki ya 22 Werurwe muri Benin na tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Rwanda i Huye.

Abakinnyi bakina hanze batangiye kugera mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top