Siporo

Gahunda y’abakinnyi b’Amavubi bakina hanze, umukinnyi wa kabiri ntakitabiriye ubutumire

Gahunda y’abakinnyi b’Amavubi bakina hanze, umukinnyi wa kabiri ntakitabiriye ubutumire

Nyuma y’abakinnyi 3 bamaze kugera mu Rwanda bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu ku mukino wa Cape Verde, abandi baratangira kugera mu Rwanda guhera ku munsi w’ejo ni mu gihe Kevin Monnet Paquet yiyongereye kuri Nirisarike Salomon bakaba batazitabira ubutumire bw’u Rwanda.

Rwatubyaye Abdul, Meddie Kagere na Rubanguka Steve ni bo bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda mu bakinnyi 10 umutoza Mashami Vincent yari yahamagaye kwifashisha kuri uyu mukino.

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri biteganyijwe ko ari bwo Muhire Kevin ukinira Misr El Gaish mu Misiri ari bwo azagera mu Rwanda.

Abakinnyi babiri bakina muri Tanzania, Haruna Niyonzima akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ukinira Yanga, Ally Niyonzima wa Azam FC bo biteganyijwe ko bazagera mu Rwanda tariki ya 6 Ugushyingo 2020.

Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF muri Sweden ndetse na Djihad Bizimana wa Waasland Beveren mu Bubiligi bo bazahurira n’abandi muri Cape Verde.

Abandi bakinnyi bahamagawe harimo myugariro Nirisarike Salomon wa FC Pyunik muri Armenia ntabwo azitabira kubera ko yanduye icyorezo cya Coronavirus.

Rutahizamu wa Saint Etienne, Kevin Monnet Paquet wari witezwe n’abanyarwanda benshi amakuru ahari ni uko atazitabira ubutumire bw’u Rwanda.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma yo gahamagarwa kugeza ubu nta kintu na kimwe arasubiza bivuze ko atazaza ndetse n’abatoza batangiye kwitegura batamubara mu bakinnyi bazakoresha.

U Rwanda ruzasura Cap-Vert mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Bizimana azahurira n'abandi muri Cape Verde
Kevin Monnet Pawuet ntabwo azitabira ubutumire
Haruna azagera mu Rwanda ku wa Gatanu
Yannick na we azahurira n'ikipe muri Cape Verde
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • samedi
    Ku wa 2-11-2020

    amavubi yacu azabikora kevin monnet packet nubwo yakwanga kuza ntacyo byadutwara kuko nubundi naho akina ntakirenze akora mbona kuba ataza ntagikuba cyaba cyacitse naba lague babikora.

IZASOMWE CYANE

To Top