Siporo

Gahunda za APR FC zirarangirana n’icyumweru gitaha

Gahunda za APR FC zirarangirana n’icyumweru gitaha

APR FC irifuza kuba yasoje ibijyanye no kugura abakinnyi n’abatoza bitarenze icyumweru gitaha kugira ngo bahite batangira imyitozo.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League 2024-25, yamaze kwemeza ko izatangira imyitozo tariki ya 17 Kamena 2024 yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko igomba gusubukura imyitozo yaramaze kubona umutoza usimbura umufaransa Thierry Froger wayihesheje shampiyona 2023-24.

Bivugwa ko nta n’igihindutse mu ntangiriro z’icyumweru gitaha bibaye byiza baba bamaze kumvikana na we cyane ko hari abagera muri 3 bari mu biganiro na bo.

Si abatoza gusa kuko iyi kipe izanitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup mu kwezi gutaha, bivugwa ko yifuza kuba yaranamaze kubona abakinnyi bose yifuza, yaba ari bo yongerera amasezerano, abashya bazagurwa.

Bidasubirwaho amakuru avuga ko APR FC igomba gutangirana imyitozo n’abakinnyi bashya by’umwihariko abakina imbere mu gihugu bagomba kuba bose bahari.

Bivugwa ko igomba kongeramo byibuze abakinnyi 3 b’abanyamahanga na bo byitezwe ko nubwo batatangirana nabo imyitozo ariko byibuze ayo matariki agomba kugera baramaze kumvikana igisigaye ari ukuza gutangira imyitozo.

APR FC izasubukura imyitozo tariki ya 17 Kamena
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top