Siporo

Ganijuru Elie na Rayon Sports bari bahisemo gutandukana, uko bongeye kwisanga ku meza y’ibiganiro

Ganijuru Elie na Rayon Sports bari bahisemo gutandukana, uko bongeye kwisanga ku meza y’ibiganiro

Rayon Sports yongereye amasezerano y’imyaka ibiri, Ganijuru Elie yari yahisemo kurekura nyuma y’imyaka ibiri yari ayimazemo.

Ganijuru Elie yari amaze imyaka ibiri muri Rayon Sports aho yayigezemo avuye muri Bugesera FC.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye yari yasabye Rayon Sports kumurekura cyane ko yari yatangiye ibiganiro na Police FC ni mu gihe iyi kipe na yo yabonaga atari mu mibare ya yo igomba kumusimbuza iramwemerera.

Impande zombi zaje kongera kwisanga ku meza y’ibiganiro nyuma y’uko Police FC ibivuyemo igasinyisha Ishimwe Cristian wari uvuye muri APR FC wifuzwaga na Rayon Sports na yo iramubura.

Ejo hashize ku Cyumweru, tariki 30 Kamena 2024 nibwo Rayon Sports yatangaje ko uyu mukinnyi yongereye amasezerano.

Ganijuru ni umukinnyi wagize umwaka we wa mbere mwiza muri Rayon Sports, gusa umwaka wa kabiri ntabwo wamugendekeye neza kuko haje Bugingo Hakim aramwicaza.

Uretse Ganijuru yongerereye amasezerano, yasinyishije Omborenga Fitina wavuye muri APR FC na Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange wavuye muri Gorilla FC bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo.

Hari abakinnyi bakina mu kibuga hagati Niyonzima Olivier Seif wakiniraga Kiyovu Sports na Richard Ndayishimiye wavuye muri Muhazi United. Hari kandi Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC.

Ganijuru Elie yongereye amasezerano muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • James
    Ku wa 1-07-2024

    Ntaribi mwakoze

IZASOMWE CYANE

To Top