Gasogi ni ikipe isanzwe nta gitutu yadushyiraho - Bugingo Hakim wa Rayon Sports
Myugariro wa Rayon Sports, Bugingo Hakim yavuze ko Gasogi United ari ikipe isanzwe itabatera ubwoba.
Ni nyuma y’uko perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yavuze ko ku wa Gatandatu bazatsinda Rayon Sports cyane ko yabaye umugore wa yo.
Bugingo Hakim ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira wahoze akinira Gasogi United yavuze ko ari umukino usanzwe bawiteguye neza.
Ati "Ni umukino twiteguye neza, ni umukino wavuzweho byinshi ariko tuwufata nk’usanzwe."
Yakomeje avuga ko nk’umuntu wayikiniye abwira bagenzi be ko ari ikipe isanzwe itabashyira ku gitutu.
Ati "Icyo nabwiye bagenzi banjye ni uko Gasogi United ari ikipe isanzwe itadushyira ku gitutu nk’ikipe nkuru."
Yijije abakunzi b’iyi kipe ko bazatsinda uyu mukino 100%, abasaba kuzaza kubashyigikira ari benshi.
Ibitekerezo
KWIZERA Emma
Ku wa 19-09-2024Andika Igitekerezo Hano mugombagu toraneza