Gasogi United yamaze gusinyisha abakinnyi babiri b’abanyamahanga barimo rutahizamu Syntrick Berruguet Baloukoulou ukomoka muri Congo Brazzaville ndetse na Ousmane Doumbia ukomoka muri Mali ukina mu kibuga hagati yugarira.
Aba bakinnyi bombi bakaba batangiye imyitozo muri Gasogi United yasubukuye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25.
Syntrick Berruguet Baloukoulou ukomoka muri Congo Brazzaville, ni rutahizzamu wakiniye amakipe arimo Bravo Marquis yo muri Angola na Otoho y’iwabo muri Congo Brazzaville.
Ousmane Doumbia ukina mu kibuga hagati yugarira ukomoka muri Mali yakiniraga ikipe ya Youssoufia Berrechid yo muri Maroc.
Gasogi United yiganjemo amazina menshi mashya nka Kokoete Udo Ibiok wavuye mu ikipe ya Musanze ndetse n’abandi bakinnyi 11 iyi kipe yazamuye ikuye mu ikipe yabo y’abato.
Ibitekerezo