Siporo

Gasogi United yatandukanye n’abakinnyi 4

Gasogi United yatandukanye n’abakinnyi 4

Ikipe ya Gasogi United yashimiye abakinnyi bagera kuri bane itazakomezanya nabo mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-22.

Aba bakinnyi bose uko ari bane bakaba bari basoje amasezerano yabo muri Gasogi United ariko ikipe ihitamo kubarekura.

Abo bakinnyi bayobowe n’umunyezamu Mazimpaka Andre wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Musanze FC, Rayon Sports n’andi.

Uyu munyezamu yinjiye muri iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino yari yasinye umwaka umwe.

Undi mukinnyi ni Byumvuhore Tresor bakunda kwita Wanyama, uyu mukinnyi we akaba yaranamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports.

Abandi bakinnyi iyi kipe yarekuye harimo Ndikumana Tresor na Dusabe Jean Claude.

Iyi kipe irekuye aba bakinnyi mu gihe yamaze gusinyisha abandi barimo Armel Ghislain wavuye muri Kiyovu Sports, Yawanendj Christian Theodore ukomoka muri Centrafrique, Hassan Djibrine Ibrahim, umunya – Chad wakiniraga Etincelles, abanyezamu babiri, Serge Ntagisanayo wakiniraga Marines FC na Ndajigimana Leandre wasinye imyaka 5, yasinyishije kandi myugariro Abdulkarim Hakizimana wakiniraga Etincelles, na we yasinye imyaka 2.

Umunyezamu Mazimpaka Andre yatandukanye na Gasogi United
Byumvuhore Tresor na we asoje amasezerano ahita arekurwa
Ndikumana Tresor (ibumoso) yarekuwe
Dusabe Jean Claude na we yatandukanye na Gasogi United
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top