Siporo

Gasogi United yatsinze Police FC ikandagiza ikirenge kimwe ku mukino wa nyuma

Gasogi United yatsinze Police FC ikandagiza ikirenge kimwe ku mukino wa nyuma

Gasogi United yakandagije ikirenge kimwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2024 nyuma yo gutsinda Police FC 1-0 mu mukino ubanza.

Uyu munsi ni bwo hatangiye imikino ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho Police FC yari yakiriye Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium.

Gasogi United yatangiye ishaka igitego hakiri ku munota wa 7, Djibrine Hassan yahawe umupira yisanga arebana n’umunyezamu Onesime ariko ateye mu izamu unyura hanze ya ryo.

Police FC wabonaga ikora amakosa mu bwugarizi yaje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 12 ku ikosa rya Rurangwa Mosi, Mudeyi Akbar yahise afungura amazamu.

Gasogi United yakomeje kurusha Police FC ndetse ibona amahirwe ariko ba rutahizamu barimo Djibrine Hassan ntibayibyaza umusaruro.

Police FC yagerageje kwishyura iki gitego ariko biranga bajya kuruhuka ari 1-0.

Police FC mu gice cya kabiri yocyeje igitutu Gasogi United, irema uburyo bwinshi bw’ibitego ariko abakinnyi nka Muhadjiri, Savio, Mugisha Didier na Bigirimana Abedi ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye. Umukino warangiye ari 1-0.

Undi mukino ubanza wa 1/2 uzaba ejo ku wa Gatatu aho Bugesera FC izakira Rayon Sports.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top