Siporo

Gasogi United yatsinze umukino mpuzamahanga wa gicuti (AMAFOTO)

Gasogi United yatsinze umukino mpuzamahanga wa gicuti (AMAFOTO)

Igitego kimwe rukumbi cya Muderi Akbar cyafashije Gasogi United gutsinda umukino wa gicuti yakinaga na Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo ikinamo abakinnyi babiri hahoze muri Rayon Sports, Paul Gomis n’Umurundi Mvuyekure Emmanuel utakandagiye mu kibuga.

Gasogi United yakinaga umukino mpuzamahanga wa gicuti na Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo imaze iminsi mu Rwanda aho irimo kwitegurira CAF Confederation Cup, ni umukino wabereye ku kibuga cya Bugesera.

Mu minota ya mbere y’umukino wabonaga amakipe yombi akinira mu kibuga hagati cyane ariko nta mahirwe afatika arema kugeza ku munota wa 16 ubwo Gasogi United yabonaga igitego cya mbere.

Hari ku burangare bw’ubwugarizi bwa Jamus maze Muderi Akbar yafashe umupira mu rubuga rw’amahina aha Kabanda Serge umupira mwiza ariko ateye bawukuramo gusa waje ugarukira Muderi Akbar nta kindi uyu murundi yakoze uretse gushyira umupira mu rushundura kiba kiranyoye.

Gasogi United wabonaga yamaze kwinjira mu mukino irimo irusha Jamus, ku munota wa 27 Muderi Akbar yongeye kugerageza ishoti rikomeye ariko umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Jamus yaje kubona amahirwe akomeye ku munota wa 36 ku mupira Yahann Paulino yahinduriye Ebon Malish asabwa gushyira mu izamu ariko ateye umunyezamu Dauda awukuramo.

Muri iyi minota wabonaga Jamus igerageza kurema uburyo bw’ibitego ariko igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Jamus yari yakoze impinduka ishyiramo Paul Gomis wahoze muri Rayon Sports, wabonaga irimo ishaka kwishyura cyane igitego yatsinzwe na Gasogi United mu gice cya mbere ariko ubwugarizi n’umunyezamu ba Gasogi United babyitwaramo neza.

Amahirwe ya mbere Gasogi United yabonye mu gice cya kabiri ni ku munota wa 76 ubwo Mugisha Joseph yazamukanaga umupira akawuhindura neza ariko Niyongira Danny yatera mu izamu bagahita bawukuramo.

Jamus yagerageje kwishyura iki gitego biranga maze umukino urangira ari 1-0.

Igitego cya Muderi Akbar
Bishimira igitego cya Muderi Akbar
Wari umukino uryoheye ijisho
Marc Govin ukina ku ruhande rw'iburyo muri Gasogi United yugarira
Muderi Akbar ahanganiye umupira na Emmanul Maku
Harerimana Abdalaziz yinjirana mu rubuga rw'amahina kapiteni wa Jamus, Benjamin Taka
Ebon Malish na Muderi Akbar
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles
Perezida w'abafana ba Gasogi United ku Isi, Angeli Mutabaruka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top